Umukinnyi wakanyujijeho mu mukino wo guconga ruhago (Football), Jimmy Gatete yakorewe indirimbo nyuma y’ibigwi by’umwihariko yerekanye mu mateka ya Ruhago mu Rwanda.

Umuraperi The Joker usanzwe atuye Atlanta ho muri  Leta Zunze Ubumwe z’America niwe wakoze iyi ndirimbo. Ahanini aba aririmbamo byinshi mu bigwi n’amateka ya Jimmy Gatete udateze kwibagirana mu mitwe ya benshi.

Umuraperi The Joker ubusanzwe aba muri Label ya Creative Genius isanzwe ibarizwamo abahanzi nyarwanda batuye muri Leta ya Atlanta barimo na Jay Pac bavukana.

Jimmy Gatete ntazibagirana mu mateka y'umupira w'amaguru mu Rwanda
Gatete Jimmy ntazibagirana mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda
The Joker yakoze indirimbo yitwa Jimmy Gatete
The Joker yakoze indirimbo yitwa Jimmy Gatete
Jimmy Gatete ya The Joker yiganjemo ubutumwa buvuga ibigwi by'uyu mukinnyi wakanyujijeho
Jimmy Gatete ya The Joker yiganjemo ubutumwa buvuga ibigwi by’uyu mukinnyi wakanyujijeho
Umuraperi The Joker ubusanzwe atuye muri Atlanta ho muri USA
Umuraperi The Joker ubusanzwe atuye muri Atlanta ho muri USA
The Joker na mukuru we Jay Pac babarizwa muri Label ya Creative Genius
The Joker na mukuru we Jay Pac babarizwa muri Label ya Creative Genius

Gatete Jimmy ya The Joker yakozwe na Producer Trackslayer ubarizwa muri Touch Entertainment, usanzwe afatwa nk’umubyeyi w’injyana ya Hip Hop mu Rwanda.

KANDA HANO WUMVE GATETE JIMMY YA THE JOKER

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU