Ifoto ya John Terry n’umugore we Toni bicaye kuri moto bambaye ubusa  yakwirakwiriye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga nyuma yuko Tono ayishyize hanze.

John Terry n’umugore we bifotoje bambaye ubusa

Myugariro John Terry wayoboye Chelsea n’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza igihe kitari gito akomeje gukorera udushya muri Portugal aho ari mu biruhuko we n’umufasha we Toni Poole n’abana babo babiri.

Iyi foto yashyizwe hanze na Toni Poole, yamugaragaje ari kumwe n’umugabo we Terry bicaye kuri moto umugabo atwaye, arangije yandikaho ngo “Bwana T njyana gutembera.”

John Terry n’umugore we bifotoje bambaye ubusa

John Terry utarasezera umupira w’amaguru, nta kipe arabona yerekezamo nyuma yo gutandukana na Aston Villa yakiniraga umwaka ushize, ntibashe kuzamuka mu cyiciro cya mbere “Premier League.”

Terry watwaye ibikombe byinshi muri Chelsea, yifujwe na Sky Sports kugira ngo ayibere umusesenguzi w’imikino aho bifuzaga ko asimbura Thierry Henry wavuye muri aka kazi.

John Terry n’umugore we bifotoje bambaye ubusa

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU