Umuhanzi Joseph Mayanja (Jose Chameleone) ukunzwe cyane muri Afurika y’iburasirazuba ni umwe mu bahanzi  bakomeye mu gihugu cya Uganda kandi akomeje kwerekana ko arino mu bafite agafaranga gatubutse nyuma yaho ku munsi w’ejo uyu mugabo ashyiriye ifoto y’inzi ye ari kubaka ndetse n’imwe mu modoka atunze yo mu bwoko bwa Mercedes Benz .

Jose Chameleone akomeje kwerekana ko ari mubafite agatubutse mu bahanzi bo muri Uganda

Nkuko akunda kubikora abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga uyu mugabo yashyize iyo foto hanze maze ayiherekesha amagmbo yatumye bamwe mu bamukurukira kuri instagram ye  bavugishwa kuko bigaragara ko nubwo iyo nzu itaruzura izaba ari imwe mu mazu afite  mu gihugu cya Uganda .

Jose Chameleone akomeje kwerekana ko ari mubafite agatubutse mu bahanzi bo muri Uganda

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Ugblizz cyatangaje ko Jose chamleone  ari umwe mu bahanzi bo muri icyo gihugu bafite imitungo myinshi cyane ko yakoze ishoramari mu bijyanye n’amazu aho afite izo yitiriye umugore zizwi nka Danilla Apartement ndetse akab afite n’ibigo bikora ibijyane n’ubukerarugendo nio bindi byinshi.

Jose Chameleone akomeje kwerekana ko ari mubafite agatubutse mu bahanzi bo muri Uganda

Icyo kinyamakuri gisoza kivuga ko Jose Chameleone umutungo we mbumbe uri hagati ya miliyoni 6 z’amadorali akaba aza ku mwanya wa 18 mu bahanzi bafite agafaranga gatubutse muri afurika .

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU