Mu ijoro ryo ku tariki ya 3 Kanama nibwo umuhanzi ukunzwe cyane hano mu Rwanda Dj Pius yamuritse umuzingo w’indirimbo ze yise Iwacu aho yishimanye n’abakunzi be afatanyije n’abahanzi bakomeye hano muri karere ka afurika y’iburasirazuba

Jose Chameleone yashimangiye ubucuti bwe na Dj Pius

Igitaramo cya Dj Pius kitabiriwe n’isinzi ry’abantu harimo ibindi byamamare byinshi ndetse n’abanyamakuru ,aho cyaranzwe n’ibyishimo byinshi cyane ndetse n’imbyino zitandukanye.

Jose Chameleone yashimangiye ubucuti bwe na Dj Pius

Umushyushyarugamba Nkusi Arthur niwe wari uyoboye ibyo birori  yatangije igitaramo ahamagara umuhanzi Rugamba Jack B ukunzwe cyane kubera imbyino se maze mu ndirimbo ze nka Ndabaruta na Diaspora ahagurutsa  benshi baraho maze ibirori bitangira Bityo.

Jose Chameleone yashimangiye ubucuti bwe na Dj Pius

Jose Chameleone yashimangiye ubucuti bwe na Dj Pius

Nyuma ya Jack B yakurikiwe n’umwana w’umukobwa ukiri muto Babo usanzwe yibera mu gihugu cy’ubudage Ich Liebe Dic yakoranye n’itsinda rya Urban Boys maze benshi mu bakunzi bari bamukumbuye barahaguruka baramufasha kuririmba banabyinana n’itsinda ry’abana bato bamufasha ku rubyiniro.

Ahagana kw’isaha ya Saa yine zibura iminota mike nibwo itsinda rya Neptunez Band rimaze kumenyerwa mu itaramo bya Kigal Jazz Junction ryaserutse ku rubyiniro mu buhanga bwo mu rwego rwo hejuru rishimisha abaraho mu minota micye mbere yuko ryifatanya n’umuhanzi Jules Sentore .

Jose Chameleone yashimangiye ubucuti bwe na Dj Pius

Jules Sentore mu myenda myiza cyane n’urukweto rwiza yageze ku rubyiniro maze mu ndirimbo ye Sine ya Mwiza abanyarwandakazi bahagurutse bamufasha kubyina ikinimba ahari itapi akavumbi karatumuka .

Jose Chameleone yashimangiye ubucuti bwe na Dj Pius

Jody Phibi umwe mu bakobwa babahanga niwe wakurikiyemo maze nawe mu myambaro igaragara umubyimba we arririmba zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane nka Madina ,ndacyashidikanya na Body yakoranye n’umuhanzi Rabadaba waje gutungura ku rubyiniro atari mubo bari bateguye ko bazaririmba .

Jose Chameleone yashimangiye ubucuti bwe na Dj Pius

Uncle Austin umwe mu banyamakuru akaba n’umwami wa Afro Beat yaje ahindura ibintu mu ndirimbo ye Everything na ndagukunda nzapfa ejo yongeye gushimangira ko akunzwe muri iyo njyana .

Jose Chameleone yashimangiye ubucuti bwe na Dj Pius

Nyuma ya Uncle Austin abamikazi ba Muziki mu Rwanda Charly na Nina nibo bakurikiyeho aho baririmbye indirimbo Indoro bakoranye n’umuhanzi w’umurundi Big Fizzo  nubwo bari bavuye mu gihugu cya Uganda aba bakobwa bagaragaje ingufu nyinshi kabone ko aricyo gitaramo cya mbere bari bakoze kuva aho bakubukiye ku mugabane w’iburayi.

Jose Chameleone yashimangiye ubucuti bwe na Dj Pius

Umunyakiya Bruce Melodie  we yaje aje gukora amabara kuko akomeje kwerekana ubukaka bwe mu kubyinisha bantu mu ndirimbo ze ikinya  ni zindi nyinshi yakoresheje ingufu nyinshi  cyane

Big Fariouz wakunzwe cyane mu ndirimbo Ndakumisinze yari amaze igihe adataramira abanyarwanda ariko nawe yongeye kwerekana ko yigaruriye imitima ya benshi mu ndirimbo aheruka gushira hanze yise Konzi benshi bamugaragarije akanyamuneza ndetse bamubwira ko bari bamukumbuye .

Umuvandimwe wa Jose Chameleon Pallaso nawe udakunze kuza mu rwanda yatunguwe cyane no gusanga abanyarwanda bazi indirimbo nka Aamaso , nizindi zagiye ziriribwa na Good Lyfe .

Jose Chameleone yashimangiye ubucuti bwe na Dj Pius

Weasel we yaje yongera gukumbuza abanyarwanda Nyakwigendera Mozey Radio mu ndirimbo nyishi zabo yabasabaga ko bamufasha ku mwibuka  cyane anavuga amagambo yuzuye agahinda cyane aterwa no kubura inshuti basangiraga ibyiza byinshi .

Jose Chameleone yashimangiye ubucuti bwe na Dj Pius

Jose Chameleone ukunzwe kwiyita uwa kabi mu ndirimbo ze za kera nka Wale Wale, Valu Valu, Badilisha, Kipepeo, Jamila, Shida za Dunia n’izindi. yerekanye ko ari umuhanga cyane  yanashimangiye ko ari inshuti ya Dj Pius cyane kandi akunda abanyarwanda kuko nawe yibona nk’umunyarwanda .

Nyiri ukwibaruka uruhinja bise Iwacu Dj Pius yaje ku rubyiniror aririmba zimwe mu ndirimbo  ze nka Agatako, iwacu, agakayi n’izindi nyinshi yagiye aririmba akiri muri two4 real. Ahagana kw’isaha ya saa munani nibwo igitaramo cyasojwe abantu ubona bagifite inyota yo kubyina .

Jose Chameleone yashimangiye ubucuti bwe na Dj Pius

Jose Chameleone yashimangiye ubucuti bwe na Dj Pius

Jose Chameleone yashimangiye ubucuti bwe na Dj Pius

Jose Chameleone yashimangiye ubucuti bwe na Dj Pius

Jose Chameleone yashimangiye ubucuti bwe na Dj Pius

Jose Chameleone yashimangiye ubucuti bwe na Dj Pius

Jose Chameleone yashimangiye ubucuti bwe na Dj Pius

Jose Chameleone yashimangiye ubucuti bwe na Dj Pius

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU