Indiana mu mujyi wa Jeffersonville ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umugabo witwa Joseph Oberhansley yatangiye kuburanishwa azira kwica umukunzi we yarangiza akarya bimwe mu bice by’umubiri birimo umutima, ubwonko n’ibihaha.

Joseph Oberhansley yishe anarya umutima, ubwonko n’ibihaha by’uwari umukunzi we

Polisi yo mu mujyi wa Jeffersonville yahamagawe mu rugo rwa Tammy Jo Blanton avuga ko uwahoze ari umukunzi we ashaka kuhaza kandi nk’uko byumvikanaga yari amuteye ubwoba cyane. Nyuma y’ibi polisi yavuganye n’uyu musore maze imubuza kuhinjira yewe no kuhegera maze nawe arabumvira aragenda.

Nyuma y’amasaha make ibyo bibaye, umwe mu baturanyi ba Tammy Jo Blanton niwe wahamagaye 911 (numero ya polisi) nyuma yo gukomanga igihe kirekire iwe ariko akabura umukingurira maze akagira amakenga.

Ikinyamakuru Mirror cyo mu Bwongereza dukesha iyi nkuru kivuga ko Polisi yahageze igaasanga umurambo w’uyu mukobwa mu bwogero ava amaraso menshi cyane dore ko uwamwishe yari yamubaze cyane. Polisi yahise ishakisha uyu musore maze abatangariza ko nyuma yo kumubuza kwegera inzu ya Tammy Jo Blanton hashize akanya akagaruka amutunguye akamwica.

Nyuma yo kwemera ko yamwishe, yabwiye Polisi kandi ko bimwe mu bice by’umubiri we nk’umutima, ubwonko n’ibihaha yabitetse akabyirira. Ibi byatumye ajyanwa mu rukiko ashinjwa icyaha cyo kwica yabigambiriye, iyicarubozo ndetse no kwinjira mu rugo rw’abandi atabyemerewe.

Joseph Oberhansley yishe anarya umutima, ubwonko n’ibihaha by’uwari umukunzi we

Joseph Oberhansley ageze imbere y’umucamanza ibyo yari yemereye Polisi byose yabihakanye ndetse anavuga ko atari umunyamerika ko n’uwo Joseph Oberhansley bamubwira atamuzi ko we yitwa Zeus Brown anahamya ko atazi imyaka y’amavuko afite.

Joseph Oberhansley yishe anarya umutima, ubwonko n’ibihaha by’uwari umukunzi we

Gusa Polisi yo ikavuga ko ibi ari ibyo yigira kuko atari ubwa mbere Joseph Oberhansley afashwe, dore ko yafunzwe inshuro zitabarika azira kwica abantu atabigambiriye. Gusa kuri nshuro ntibizamworohera kuko ibimenyetso byose biramuhama, ubushinjacyaha bukaba buzamusabira igihano cyo kwicwa.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU