Just family, itsinda ryari rigizwe n’abasore batatu aribo Bahati, Jimmy na Chris ryongeye kuzamo amakimbirane kugeza aho Chris uherutse kurijyamo mu minsi ya vuba aha yamaze gusezera kuri bagenzi be babanaga muri iri tsinda.

Just Family yongeye kuzamo amakimbirane hagati yabo

Iri tsinda ryaranzwe ahanini n’ibibazo byo kutumvikana ndetse bigera n’aho risa nirihagaze ariko Bahati na Jimmy bagira igitekerezo cyo kwisunga Chris bagahuza imbaraga bagakorana, byarakunze kuko ubu bari bamaze imyaka ibiri bakorana ndetse baherutse no muri Primus Guma Guma Super Star ya 8.

Mu masaha 17 ashize nibwo Chris ubu uri kubarizwa i Dubai yatangarije kuri Facebook ko yamaze gutandukana na bagenzi be babanaga muri iri tsinda ndetse anagaragaza ko yamaze no kuva muri groupe ya Watsapp baganiriragamo.

Abyandika kuri Facebook, Chriss yagize ati: “Inzozi zidafite gahunda ni ibyifuzo, ntitwagenda mu nzira imwe tudahuje inzozi, rimwe na rimwe bidusaba gusiga abantu bamwe na bamwe kugira ngo dukurikire inzozi zacu. Murabeho Just Family ndabashimira igihe twamaranye nanabifuriza amahirwe masa kandi Imana ibahe umugisha.”

Just Family yongeye kuzamo amakimbirane hagati yabo
Ubutumwa Chris yanditse kuri Facebook asezera kuri bagenzi be bari bahuriye muri just Family

Chris winjiye muri Just Family muri 2016 asimbuye Croidja utakibarizwa mu Rwanda, bibaye ubugira gatatu iri tsinda ritakaza abahanzi dore ko Safari Kim Kizito ariwe  wabanje kurivamo nyuma na Croidja arivamo, none Chris bari bazanyemo na we yamaze kurisezera. Hari amakuru avuga ko uyu musore yanashatse gusezera muri Just family bakiri mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 8 mbere y’uko bajya gutaramira i Rubavu ariko akanga kubasigiraa isura mbi bakiri mu irushanwa.

Just Family yongeye kuzamo amakimbirane hagati yabo
Aba basore baherutse kwitabira Primus Guma Guma Super Star yabaga ku nshuro ya 8
Chris winjiye muri Just Family muri 2016
Chris winjiye muri Just Family muri 2016 yamaze gusezera

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU