Kofi Atta Annan wabaye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye {United Nations} yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 18 Kanama 2018 azize uburwayi.

Kofi Atta Annan yavukiye mu mujyi wa Kumasi muri Ghana ku wa 8 Mata 1938, akaba ari umwe mu banyafurika bagize ijambo rikomeye ku rwego rw’Isi. Mu 2001 yahawe Igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel.

Koffi Annan yitabye Imana ku myaka 80
Koffi Annan yitabye Imana ku myaka 80

Koffi Annan yahawe inshingano zo kuba Umunyamabanga Mukuru wa karindwi w’Umuryango w’Abibumbye kuva muri Mutarama 1997 kugeza mu kwezi k’Ukuboza kwa 2006.

Annan witabye Imana ku myaka 80 yaguye mu bitaro byo mu mujyi wa Bern mu busuwisi, aho yari amaze iminsi arwariye indwara idakanganye cyane.

Foundation ye bwite ibinyujije ku rukuta rwa Twitter,  yashimangiye ko uyu mukambwe yitabye Imana ari mu busuwisi, akaba yari amaze iminsi arwajwe n’umugore we ndetse n’abana be.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU