Abantu benshi muri iki gihe biyibagiza ari bo nkingi ya mbere yo kugira ngo urukundo nyarwo rubeho, kandi cyane bashaka kwiberaho mu munyenga w’urukundo rudashira, ariko ugasanga bibaza uko urukundo nyarukundo rumera, abandi bakumva ko  nta rukundo rukibaho, ko urukundo rwari urwa kera.

Korera ibi bintu umukunzi wawe niba ushaka kwiberaho mu munyenga w’urukundo rudashira

Gukunda umusore cyangwa umukobwa bigakomera mukagera n’aho mubana mukaba umugore n’umugabo ni byiza, ariko ibyo byonyine ntibihagije, kuko hari igihe buri umwe aterera agati mu ryinyo akibwira ko byararangiye, mukibagirwa ko mushobora gushiduka umubano wanyu uhindutse umugani ari na byo bikunze kugaragara muri ibi bihe tugezemo.

Gukundana ni uguhozaho, mugomba gushakisha ibyatuma urukundo rwanyu ruba urw’iteka ryose niba mushaka gukomeza kwiberaho mu munyenga w’urukundo.

Ni byiza rero ko wakorera ibi bintu umukunzi wawe niba ushaka kwiberaho mu munyenga w’urukundo rudashira, mugahora iteka mumeranye neza buri umwe yifuza kuba aho undi ari:

1. Mu gihe uri kumwe n’uwo ukunda, jya ugerageza kumubwira mu ijwi ryoroheje ndetse akenshi nujya kumubwira akantu gasekeje cyangwa se k’ibanga ujye ukoresha kumwongorera, ngo kuko ibi bituma yumva ibizongamubiri n’itandukaniro riri hagati yawe n’abandi.

2. Gerageza kumufata mu kiganza igihe muri kumwe mugendana, ngo kuko ibi bituma akwiyumvamo cyane, akanumva ko utamuri kure.

3. Niba kandi yagusuye, muhamagare umujyane mu gikoni mutegurane ifunguro. Urugero nk’umureti, agafiriti, gukaranga ubunyobwa n’ibindi. Ibi rero ngo biramushimisha kabone niyo mwateka ibitaryoshye.

4. Jya ukunda kumuha impano akenshi ndetse wibande kuzihendutse cyane rwose ngo kandi ujye ureba iyo atatekerezaga ko wamuha, kandi ujye wibuka gukora ubushakashatsi umenye umwenda akunda muyo ufite hanyuma ube ari wo wambara igihe cyose muri kumwe.

5. Niba ushaka kwiberaho mu munyenga w’urukundo rudashira, numuramutsa jya umuhobera cyane kandi umwegereye kabone niyo mwaba muherukana vuba.

6. Fata igihe umubwire mutemberane mujye ahantu kure n’amaguru kandi hitaruye nko ku mucanga, mu ishyamba n’ahandi.

7. Fata akanya igihe muri kumwe umufate ku rutugu, umurebe mu maso na we akurebe, mumare nk’iminota ibiri mutavuga, ubone umubwire ko umukunda nibiba ngombwa unamusome utamuteguje.

8. Gerageza kumushushanyiriza ibyishimo byo kuba ari we muri kumwe mu rukundo ukora akantu kerekana ko mukundana igihe cyose niyo muri mu bantu benshi.

9. Gerageza ujye umuririmbira kabone nubwo waba udafite ijwi ryiza ngo we biramshimisha.

10. Mufate akaboko umurebe mumaso hanyuma umusome ku kiganza nurangiza uhite ugishyira mu gituza cyawe mu gice guherereyemo umutima (ibi biba byiza cyane iyo bikozwe n’umuhungu).

11. Niba ushaka kwiberaho mu munyenga w’urukundo rudashira, mufashe kwitoza kubwirana amagambo y’urukundo mu ndimi z’amahanga

12. Jya wibuka amatariki afata nk’ingirakamaro mu buzima bwe nk’itariki ye y’amavuko, iy’umubatizo we, umunsi w’umutagatifu we n’izindi kandi umwereke ko wabyibutse. Kuko akenshi bigira akamaro gakomeye mu gukomeza urukundo rwanyu.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU