Umukinnyi Sibomana Patrick Papy wahoze akinira ikipe ya APR FC, ku nshuro ya mbere yabonanye n’umwana we w’imfura nyuma y’amezi menshi yari amaze ku mugabane w’iburayi mu gihugu cya Belarus.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere Tariki ya 06 Kanama 2018 ahagana ku isaha Saa Sita n’indi minota, nibwo Papy yari asesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali I Kanombe, akaba yakiriwe n’umufasha we Uwase Housnat Sultan n’umwana we ‘Eleanor Mia’ ndetse n’abandi bo mu muryango.

Byari ibyishimo byinshi kuri Papy nyuma yo kubona umwana we w’imfura ku nshuro ya mbere, dore ko yagiye I Belarus mu kwezi kwa Mutarama, Housnat yibaruka ku ya 1 Gashyantare 2018

Biravugwa ko Sibomana Patrick ‘Papy’ ashobora kutazasubira gukina muri Belarus, cyane ko ikipe ya Rayon Sport ngo imwifuza cyane ndetse n’imiryango ikaba ifunguye mu ikipe ya APR yahozemo.

Papy ubwo yasesekaraga i Kigali
Papy ubwo yasesekaraga i Kigali

Papy asuhuzanya na murumuna we
Papy asuhuzanya na murumuna we
Byari ibyishimo ubwo yabonaga imfura ye ku nshuro ya mbere
Byari ibyishimo ubwo yabonaga imfura ye ku nshuro ya mbere
Papy ahobera imfura ye Eleanor Mia
Papy ahobera imfura ye Eleanor Mia

Papy ubwo yasesekaraga i Kigali

Iradukunda Bertrand numwe mu baje kwakira Papy
Iradukunda Bertrand numwe mu baje kwakira Papy

Papy ubwo yasesekaraga i Kigali

BYINSHI KU IKIPE YA SHAKHTYOR SOLIGORSK

Ikipe ya Shakhtyor Soligorsk Sibomana Patrick akinamo isanzwe iba mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Bélarus. Shakhtyor Soligorsk FC yashinzwe mu 1961. Yambara amabara y’umuhondo n’umukara. Ikinira kuri stade yitwa Stade Stroitel yicarwamo n’abagera kuri 4200.

Yatangiye gukina mu cyiciro cya mbere muri Belarusian Premier League mu 1992. Iyi kipe yatwaye igikombe cya Shampiyona mu 2005. Mu myaka ya 2010, 2011, 2012 na 2013 yasoje ku mwanya wa kabiri. Inafite ibikombe bibiri by’Igihugu ’Belarusian Cup, yatwaye mu 2004 na 2014.

Biélorussie cyangwa se Bélarus ni igihugu cyo ku mugabane w’i Burayi mu gice cy’Iburasirazuba. Gikora ku nyanja , kigahana imbibi n’ibihugu nka Pologne mu Burengerazuba bwacyo naho Majyaruguru hakaba Lettonie na Lituanie mu Burasirazuba hari Uburusiya naho mu Majyepfo kigahana imbibi na Ukraine.

AMAFOTO: EACHAMPS

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU