Icyamamare mu mukino w’intoki wa Basketball Lebron James mu ngendo arimo zo kumenyekanisha umwambaro we mushya uriho umubare azajya akoresha mw’ikipe ye ya Los Angeles Lakers kuri uyu wa Kane yaciye mu mugi wa Paris aho yabashije guhura n’abakinnyi babiri bakomeye ba Paris St Germain aribo  Kylian Mbappé na Neymar Junior.

Lebron James yahuye na Kylian Mbappé ahita amuhimba akazina

Nkuko tubikesha   ibinyamakuru byo mu bufaransa  Lebron James Ingendo areimo nizo kwamamaza imyenda ye azajya yamabara yakozwe na Nike .

Ubwo bahuraga na Mbappe, Lebrons James mu kiganiro kigufi bagiranye yahise amuha akazi  ka The Chosen one bishatse kuvuga ngo uwatoranyijwe. Ubwo abo abo bagabo bose uko ari batatu bahuraga byari umunezero kuko bahise  basangiza abakunzi babo ku mbuga nkoranyambaga zabo aho byagaragaye ko bishimiye  cyane .

Nyuma yo kuganira aba bombi ari Mbappe na Lebron James bahanye impano aho James yamuhaye umwenda we wanditseho umubare  23  naho Mbappe nawe amuha umwenda yambara mw’ikipe y’igihugu  uriho umubare 10 .

Kylian Mbappé mu kiganiro n’abanyamakuru we yavuze ari ibya gaciro cyane kandi yishimiye guhura n’icyamamare nka Lebron James abanayamerika bita Umwami yakomeje avuga ko yishimiye inama yamugiriye

Ku ruhande rwa Lebron James we yashyize ifoto kuri mbuga nkoranyambaga ze arikumwe na Kylian Mbappé maze yandikaho amagambo agira ati « The Chosen One & The Chosen One Junior ». bisobanuye uwatoranyijwe ,Uwatoranyijwe akiri muto .

Lebron James yahuye na Kylian Mbappé ahita amuhimba akazina

Lebron James yahuye na Kylian Mbappé ahita amuhimba akazina

Lebron James yahuye na Kylian Mbappé ahita amuhimba akazina

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU