Umuraperi Karangwa Lionel wamamaye mu muziki nka Lil G yateguye ikirori cyo gutaramana n’abakunzi be batuye mu mujyi wa Kigali, aho azafatanya n’abandi bahanzi batandukanye ndetse n’aba DJ babigize umwuga.

Lil G yateguye igitaramo cyo kwishimana n'abakunzi be
Lil G yateguye igitaramo cyo kwishimana n’abakunzi be

Uyu musore ufite inzu itunganya umuziki ya Round Music, benshi bamumenye mu ndirimbo nka Cyore, Urukundo Niki, Niwowe rukundo, ndetse n’iyitwa Like a Queen yakoranye na Christopher ikomeje kubica bigacika.

Kuri ubu, Lil G yateguye igitaramo cyo kwishimana n’abakunzi be batuye mu mujyi wa Kigali, mu rwego rwo kubamurikira ibihangano bye no kubasogongeza ku mishinga afite mu minsi iri imbere.

Aganira na Touchrwanda, Lil G yagize ati: “Maze iminsi mbitunganya, abanyarwanda mbahishiye agaseke keza, bazaryoherwa byandikwe mu mateka kuko nabihaye igihe cyo kubitegura, organisation imeze neza, nanabararikira kwitegura amashusho ya LIKE A QUEEN benshi bakomeje kunsaba. Kuri uriya munsi rero hazaririmba n’abandi bahanzi nka Aime Bluestone n’abandi benshi nabahishiye barimo n’aba Dj, icyo nasaba buri muntu ni ukutazacikwa ibyiza bihateganyijwe kuko baba bahombye byinshi, kwinjira bizaba ari nk’ubuntu.”

Aime Bluestone ni umwe mu bahanzi bazafasha Lil G muri iki gitaramo
Aime Bluestone ni umwe mu bahanzi bazafasha Lil G muri iki gitaramo

KANDA HANO WUMVE LIKE A QUEEN YA LIL G NA CHRISTOPHER

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU