Kamatari Murenzi (MC Murenzi cyangwa MC Nzi) wamenyekanye cyane kuri Contact FM atarajya muri America yamaze gukora ubukwe n’umukunzi we Aline Rudakenga bamaze igihe bakundana.

MC Murenzi uretse kuba yarakoze kuri Contact FM, yanamenyekanye cyane nk’umushyushyarugamba mu bitaramo byaberaga mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2007 kugeza muri 2011.

Mu kwezi kwa Kanama 2017, MC Murenzi aherekejwe na bamwe mu nshuti ze barimo Meddy, Miss Bahati Grace, umunyamideli Ndayishimiye Claude, Cassanova, OG The General bagiye gusaba no gukwa Aline mu muhango wabereye muri Canada.

Murenzi yagiye Gusaba Aline muri Canada aherekejwe n'ibyamamare bikomeye mu Rwanda
Murenzi yagiye Gusaba Aline muri Canada aherekejwe n’ibyamamare bikomeye mu Rwanda

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 4 Kanama 2018, Murenzi na Rudakenga basezeranye imbere y’Imana mu muhango wabereye kuri Golden Tulip La Palisse Hotel iherereye mu Mujyi wa Nyamata ho mu karere ka Bugesera.

Kamatari Murenzi usanzwe utuye I New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kurangiza kaminuza mu ishuri rya Hudson Valley Community College yahise anashinga “Radio Isoko” ikunze kunyuzaho ibiganiro n’amakuru yo muri Diaspora.

Kamatari Murenzi na Aline Rudakenga bamaze imyaka myinshi bakundana
Kamatari Murenzi na Aline Rudakenga bamaze imyaka myinshi bakundana

MC Murenzi yakozwe Ubukwe MC Murenzi yakozwe Ubukwe MC Murenzi yakozwe Ubukwe MC Murenzi yakozwe Ubukwe MC Murenzi yakozwe Ubukwe MC Murenzi yakozwe Ubukwe MC Murenzi yakozwe Ubukwe

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU