Umuhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo, Ngabo Jobert Medard {Meddy} yakorewe ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko, bikaba byitabiriwe n’abarimo umukunzi we ‘Medhira’ n’abandi benshi.

Meddy uririmba mu njyana ya R&B na Pop yakunzwe mu ndirimbo nka Slowly, Burinde Bucya, Ntawamusimbura, Amayobera, Nasara, Lose Control yakoranye na The Ben n’izindi nyinshi. Si ibyo gusa kuko yanatowe mu bahanzi bagomba guhatanira ibihembo bya MTV aho yabarizwaga mu cyiciro cya  MTV Africa Music Award for Listener’s Choice.

Meddy yavukiye i Bujumbura mu Burundi taliki ya 7 Kanama 1989, ni mwene Sindayihebura Alphonse na Cyabukombe Alphonsine akaba umwana wa kabiri mu muryango w’abana bane , abahungu babiri n’abakobwa babiri.

Amashuri y’inshuke yayize kuri Ecole Independante i Burundi, naho amashuri abanza ayiga muri Ecole Primaire St. Joseph na Ecole Primaire La Colombiere ari naho yigiye ayisumbuye. Yize mu ishami ry’Imibare n’Ubugenge (Math Physique).

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru Tariki ya 12 Kanama 2018, Umukunzi we witwa ‘Mimi Medhira’ hamwe n’abandi bantu b’inshuti z’uyu muhanzi bamukoreye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 29 ishize abonye izuba.

Meddy yakorewe ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko
Meddy akata umutsima
Meddy yakorewe ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko
Meddy yari yateguriwe umutsima wanditsemo imyaka yujuje
Meddy yakorewe ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko
Meddy yari yishimye cyane
Meddy yakorewe ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko
Umukunzi wa Meddy, Mimi Medhira yari yamuherekeje
Meddy yakorewe ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko
Akanyamuneza hagati yabo
Meddy yakorewe ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko
Mimi Medhira n’umwari ukomoka muri Ehiopia

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU