Gucana inyuma no gutendeka si byiza ariko usanga akenshi byaragizwe nk’umuco, bamwe ugasanga babigiramo uruhare kugirango bibabeho. Hari impamvu nyinshi zituma abakundana bagira irari ryo hanze, gusa hari impamvu za mbere zikomeye zisigaye zituma bamwe mu abakobwa baca inyuma abakunzi babo.

Menya impamvu za mbere zituma abakobwa baca inyuma abakunzi babo

Muri izi mpamvu uko ari 3 tugiye kubagezago zituma abakobwa baca inyuma abakunzi babo, twabibutsa ko zijyana n’imiterere y’umuntu ku giti cye, ntago rero zikwiye gushingirwaho, irinde kuzigira urwitwazo rwo gutuma uca inyuma uwo muri kumwe mu rukundo.

  1. Kuba nta rukundo asanzwe yigirira:

Kutagira urukundo ni kimwe mu bibazo byugarije abantu benshi muri rusange, kuko usanga abakobwa b’iki gihe batakigira urukundo nyarwo. Ahura n’umuntu bakemeranya gukundana ejo yahura n’undi nawe akamwemerera urukundo. Akenshi usanga bamwe baba batanibuka ko bafite abakunzi, abakobwa baca inyuma abakunzi babo ahanini kubera ikibazo cy’urukundo rwabaye ruke muri bo.

2. Agahararo:

Bamwe mu bakobwa batendeka abakuzi babo kubera guharara cyane, kuko ashobora kuba akundana n’umuntu ejo yabona undi wateye imbere nawe agahita yifuza gukundana nawe kandi wawundi ntamuhakanire ko batakiri kumwe ahubwo agakomeza akamubeshya ko amukunda kugira ngo nawe atamutakaza. Usanga abakobwa bakora bene ibi baba bahuzagurika mubyo bakora byose.

3. Gukunda ibintu n’amafaranga:

Benshi mu bakobwa hari igihe baba bafite abakunzi beza kandi bishimiye, ariko ugasanga batanyurwa nibyo babaha cyangwa se babakorera, bagahitamo gushaka abandi kugira ngo bahabwe bya bindi babuze ku ruhande. Ibyo rero arabikora kandi akaguma akakubwira ko mukiri kumwe kugira ngo nawe ukomeze umumenyere ibyo usanzwe umuha kandi na wawundi akamukomeza kubera ibyo amukuraho.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU