Miss Rwanda 2018, Iradukunda Liliane yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’America ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 29 Kanama 2018, aho yitabiriye ibirori byo kwerekana imideli.

Iradukunda Liliane w’imyaka 18 areshya na 1.70 cm, ni mwene Ndoli Paul na Uwimana Chantal, n’umwana wa kabiri mu muryango w’abana umunani(8), akaba yaravukiye mu mujyi wa Kigali.

Miss Liliane yitabiriye Iserukiramuco rya Uganda Festival rizabera i Washington DC ahitwa Gaylord Harbor resort guhera ku itariki ya 31 Kanama rizasozwe ku wa 3 Nzeri 2018, ryateguwe n’ihuriro ry’Abanya-Uganda batuye muri Amerika ya ruguru bihurije muri UNAA[Ugandans in North America Association].

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 29 Kanama 2018 nibwo Miss Iradukunda Liliane yerekeje I Washington muri Leta Zunze Ubumwe z’America muri iyi Fashion Week.

Ni ku nshuro ya mbere Liliane yerekeje muri USA
Ni ku nshuro ya mbere Liliane yerekeje muri USA
Miss Liliane yitabiriye Fashion Show ku butumire bw'abagande basanzwe baba muri USA
Miss Liliane yitabiriye Fashion Show ku butumire bw’abagande basanzwe baba muri USA

Uretse Miss Liliane, muri ibi birori hanatumiwemo Umunyarwandakazi Kate Bashabe, Miss Tanzania na Miss Uganda, ndetse n’umuhanzi Rudeboy wahoze aririmba mu itsinda rya P Square.

Biteganyijwe ko Miss Liliane Iradukunda nava muri Amerika azahita atangira kwitegura irushanwa rya Nyampinga w’Isi rizabera muri muri Philippines, rizamuhuza n’abandi bakobwa barenga ijana bazaturuka mu bihugu bitandukanye.

Miss Iradukunda Liliane na Se
Miss Iradukunda Liliane na Se
Abo mu muryango we bari baje kumuherekeza
Abo mu muryango we bari baje kumuherekeza

Muri ibi birori hazaba hanarimo ibindi byamamare bitandukanye
Muri ibi birori hazaba hanarimo ibindi byamamare bitandukanye

AMAFOTO: INYARWANDA

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU