Miss Umunyana Shanitah wabaye igisonga cya mbere mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 ahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss University Africa rizabera muri Nigeria.

Miss Shanitah n’umwari w’imyaka 18 ureshya na Metero 1.84 akaba yari ahagarariye Intara y’Amajyepfo muri iri rushanwa ariko ubusanzwe aba i Kigali  ku Kabeza.

Abantu benshi bamumenye bitewe nuko yavuzwe cyane nk’umukobwa wahanuriwe na Bishop Rugagi ko ariwe uzaba Miss Rwanda, gusa byarangiye yambitswe ikamba ry’Igisonga cya mbere.

Umunyana Shanitah kuri ubu yatangiye kwiyamamaza mu rwego rwo gushaka amajwi kugira ngo azaheshe u Rwanda ikamba rya Miss University Africa ritegerejwe mu kwezi Ukuboza 2018 mu gihugu  cya Nigeria.

Umunyana Shanitah wabaye igisonga cya mbere muri Miss Rwanda 2018 ahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss University Africa
Umunyana Shanitah wabaye igisonga cya mbere muri Miss Rwanda 2018 ahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss University Africa

Shanitah ahatanye n’abakobwa 53 baturuka muri Zimbabwe, Zambia, Uganda, Togo, Tanzania, Swaziland, Sudan, Sudani y’Epfo, Afurika y’Epfo, Somalia, Sierra Leone, Seychelles, Senegal, Sao Tome, Nigeria, Niger, Namibia, Mozambique, Morocco, Mauritius, Mauritania, Mali, Malawi, Madagascar, Liberia, Lesotho, Kenya, Guinea, Guinea Bissau, Ghana, Gambia, Ethiopia, Eritrea, Djibouti, Ivory Cost, Congo Brazzaville, Gabon, RDC, Comoros, Chad, Central African Republic, Cape Verde, Cameroon, Burundi, Burkina Faso, Botswana, Benin, Angola, Algeria n’ibindi.

Gutora umwari ni ugukanda LIKE ku ifoto ye { Kuri Facebook na Instagram } hanyuma abazarusha abandi kwishimirwa n’abakurikiranye irushanwa bizabaha amahirwe yo kwinjira mu icumi ba mbere ku munsi wo gutanga ikamba.

Iri rushanwa risanzwe ryitabirwa n’abakobwa baturutse mu bihugu byose bigize umugabane w’Africa, mu mwaka ushize U Rwanda rukaba rwari ruhagarariwe na Umutoniwase Linda wasoje ari mu icumi ba mbere.

MUHE AMAHIRWE:

Facebook

Instagram

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU