Uyu munsi Tariki 22 Kanama 2018 mu karere ka Musanze habereye inama nyungurabitekerezo ya Karere igamije kurebera hamwe uko Imihigo yashyizwe mu bikorwa.

Mu karere ka Musanze habereye inama nyungurabitekerezo y'Akarere

Mu Cyumba cy’inama cya Akarere ka Musanze harimo kubera inama nyungurabitekerezo y’aka Karere  igamije kurebera hamwe uko Imihigo 2017-2018  yashyizwe mu bikorwa, imbogamizi zagaragaye n’amasomo bakuyemo.

Mu karere ka Musanze habereye inama nyungurabitekerezo y'Akarere

Iyi nama yitabiriwe na Guverineri  w’Intara y’amajyarugu Bwana Gatabazi jmv, Umuyobozi w’Ingabo Bde 503, Nyobozi y’Akarere ka Burera, Inzego z’Umutekano, abagize Biro n’Abaperezida ba Komisiyo mu Nama Njyanama, abagize JADF, Abayobozi b’Amashami mu Karere n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge.

Iyi nama irarebera hamwe imihigo y’aka Karere ya 2018-2019 kandi inafate ingamba zo kuyishyira mu bikorwa uko bikwiye no kuzayesa.

Mu karere ka Musanze habereye inama nyungurabitekerezo y'Akarere

Mu nama Guverineri Gatabazi jmv atangaza ko kwesa imihigo iba yahizwe uko bikwiye, harimo kugira ubufatanye mu kazi kandi ibikorwa bikubiye muri iyo mihigo, buri mukozi akabigira ibye, gusangira amakuru ku buryo buhoraho no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryabyo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU