Si igitangaza bibaho mu buzima ko umugabo ajya gukora imibonano mpuzabitsina n’uwo bashakanye agahura n’ikibazo cyo kurangiza vuba no kubura ubushake, ikibazo gishobora kubyutsa impagararamu rugo ndetse kikaba cyanarusenya, cyane ko gutera akabariro hagati y’abashakanye ari inkingi ishingiro.

kurangiza vuba no kubura ubushake bwo gutera akabariro

Umugabo ufite iikibazo cyo kurangiza vuba no kubura ubushake ntakwiriye kwiheba kuko hari zimwe nama yakurikiza zikaba zamufasha muri ibyo bibazo, ubuzima bwe bukagaruka ku murongo.

  1. Biganirize umugore wawe

Ibyishimo mu gutera akabariro ntibiva kure. Kuganira, kwigishanya, gutegurana… byose ni ingenzi. Niba ujya ugira ikibazo ko igitsina cyawe kidahita gifata umurego, wibyihererana. Umugorera wawe ashobora gukeka byinshi: ko utamukunda, umuca inyuma.. Birasanzwe musobanurire abimenye. Bishobora kuba biterwa n’ibintu byinshi: Umunaniro, ibibazo ufite,.. Nubisobanurira mugenzi wawe azashyiramo imbaraga agufashe kugira ubushake.

2. Kuruhuka bihagije ni ingezi

byagaragajwe ko 80% by’ibabazo bituma igitsina cy’umugabo kidafata umurego biterwa n’umunaniro. Umunaniro n’umwanzi wa mbere w’imigenderekere myiza y’akabariro hagati y’abakudana cyane ku mugabo (kurangiza vuba, kubura ubushake). Mbere yo gukora iki gikorwa byaba byiza ubanje ugakaraba umubiri wose nyuma ugafata ikiruhuko gihagije uryamye. Si byiza ko wakwihutira kwishora mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina kandi ugifite umunaniro n’ibibazo by’akazi wiriwemo. Mu gihe cy’igikorwa mugomba kubanza gutegurana kugira ngo urusheho kubanza guha igitsina cyawe umurego.

3. Gukora imyitozo ngororamubiri

Gukora imyitozo ngororamubiri bifasha umutima gutera neza, bifasha imiyoboro y’amaraso gutembereza neza amaraso mu mubiri wose. Uko amaraso atembera neza, ni nako ubushyuhe bwiyongera mu mubiri. Bityo ntube wahura n’iki kibazo cyo kubura ubushake mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina.

Bituma umubiri wawe ugendera ku murongo bityo nujya gukora imibonano mpuzabitsina ntuzishakisha cyane nk’umuntu uhora yicaye. Ubushakashatsi bwakozwe na Journal Medical de la Sexualité bwerekanye ko 45% by’abagabo badakora imyitozo ngororamubiri bageze mu kigero cy’imyaka 40 bahura n’iki kibazo cyo kwishakisha bakibura mu gihe bagiye gutera akabariro n’abo bashakanye.

4. Hagarika kunywa itabi niba usanganwe iyi ngeso

Kureka itabi ni byiza ku buzima kubera ingaruka nyinshi zo kunywa itabi, ariko bikaba akarusho ku mugabo wifuza ko igitsina cye gifata umurego mu buryo butagoranye. Ubushakashatsi bwerekanye ko abagabo banywa amasigara 10 ku munsi biyongerera ibyago byo kutagira ubushake buhagije, 16 % kuruta abatanywa itabi. Uyu mubare ugera kuri 36% ku bagabo banywa amasigara hagati ya 11 na 20. Gira vuba tangira ushake uko wava ku itabi ritazagusenyera. Niba ufite n’umugabo unywa itabi, bimukangurire bizabafasha mwembi.

5. Koresha urusenda mu mafunguro

Buri uko ufashe ifunguro, byaba byiza ushyizeho n’urusenda. Urusenda rwongera uburyohe bw’ibiryo ariko burya ahanini rugira n’irindi banga ryo kukongerera ubushyuhe mu mubiri. Mu gihe cy’ibyumweru bibiri ukoresha urusenda mu mafunguro yawe, nta gushidikanya uzabona impinduka mu gihe cy’ijoro ry’urukundo.

6. Fata ku gasembuye ariko ntukabye

N’ ubwo hari amadini atemerera abayoboke bayo gufata ku gasembuye, ibinyobwa bisindisha hari aho bigira umumaro, gusa ukirinda kurenza urugero. Icupa cyangwa abiri by’agasembuye mu cyumweru na byo bizagufasha kuzamura ubushyuhe wari usanganywe mu mubiri wawe .

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU