Kuri iki cyumweru tariki ya 12 Kanama 2018, Mugisha Samuel w’imyaka 20 ukinira Ikipe ya Dimension Data yegukanye irushanwa ryo gusiganwa ku magare ‘Tour du Rwanda ya 2018.’

Mugisha yegukanye Tour du Rwanda nyuma y’iminsi myinshi yambaye umwambaro w’umuhondo yakuye mu rugendo rwa Kigali-Huye ku ntera ya kilometero 120.5.

Mugisha usanzwe ukinira Ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo yabaye Umunyarwanda wa Kane utwaye Tour du Rwanda nyuma ya Ndayisenga Valens (ufite ebyiri mu 2014 na 2016), Nsengimana Jean Bosco (2015) na Areruya Joseph (2017).

INZIRA YA NYUMA YA TOUR DU RWANDA 2018 BAKORESHEJE:

Stade Amahoro – Contrôle Technique – Kimironko – Kibagabaga -Akabuga ka Nyarutarama – RDB – Airtel – Stade Amahoro (Inshuro enye) – Contrôle Technique-Kimironko – Kibagabaga – Akabuga ka Nyarutarama – UTEXIRWA – Kinamba – Mu Kanogo – Rugunga – 40 – Tapis rouge – Nyakabanda – Kwa Mutwe – Kwa Nyiranuma-Onatracom -Gereza- MIC – Rond Point – Muhima – Nyabugogo – Kimisagara – Kwa Mutwe- 40- Cosmos – Stade Régional.

Mugisha Samuel yegukanye Tour du Rwanda 2018
Mugisha Samuel yegukanye Tour du Rwanda 2018
I Nyamirambo hari isinzi ry'abantu
I Nyamirambo hari isinzi ry’abantu
Agapando ko kwa Mutwe nimwe mu nzira zitorohera abakinnyi
Agapando ko kwa Mutwe nimwe mu nzira zitorohera abakinnyi

Abakinnyi 10 ba mbere mu duce turindwi:

1.MUGISHA Samuel wa Team Rwanda 22h20’27’’

2.UWIZEYE Jean Claude wa POC Cote de Lumière 22h20’48’’

3.HAILEMICHAEL Mulu wa Ethiopia 22h21’37’’

4.LAGAB Azzedine wa Groupement Sportif Des Petroliers 22h21’53’’

5.LOZANO RIBA David wa Team Novo Nordisk 22h22’00’’

6.NDAYISENGA Valens wa POC Cote de Lumière 22h22’43’’

7.TEMALEW Bereket Desalegn wa Ethiopia 22h23’17’’

8.DORING Jonas wa Team Descartes Romandie 22h23’53’’

9.MUNYANEZA Didier wa Team Rwanda 22h24’12’’

10.GOUDIN Valentin wa Haute Savoie Auvergne Rhône Alpe 22h25’31’’

IBIHEMBO BYO MURI TOUR DU RWANDA

Muri Tour du Rwanda umukinnyi wegukanye agace (etape) ahabwa amadolari ya Amerika 700 (angana n’ibihumbi 602Frw), uwa kabiri agahabwa 350$, uwa gatatu akabona 170$, uwa kane agahabwa 100$, uwa gatanu akabona 90$, uwa gatandatu n’uwa karindwi babona 60$, uwa cyenda n’uwa 10 babona 50$, uwa 11, 12 na 13 babona 40$, uwa 14, 14 na 16 bahabwa 30$, uwa 17, 18, 19 na 20 bagatahana 20$.

Umukinnyi wegukanye Tour du Rwanda, ahabwa 2000 $, uwa kabiri abona 1350$, uwa gatatu 900$, uwa kane 700$, uwa gatanu 500$, uwa gatandatu 450$, uwa karindwi 400$, uwa munani 350$, uwa cyenda 300$, uwa 10 abona 250$, uwa 11 ahabwa 200$, uwa 12 abona 150$, uwa 13 ahabwa 100$, uwa 14 atahana 80$, uwa 15 ahabwa 70$, uwa 16 ahabwa 60$, uwa 17 abona 50$, uwa 18 ahabwa 40$, uwa 19 ahabwa 30$ naho uwa 20 agatahana 20$.

Umukinnyi usoje Tour du Rwanda yambaye umwenda w’umukinnyi uzamuka kurusha abandi (Meilleur Grimpeur), umukinnyi mwiza mu bakiri bato (Meilleur Jeune), umukinnyi warushije abandi mu kunyonga (Meilleur Sprinteur), Umukinnyi mwiza mu Banyafurika (Meilleur Africain) n’umukinnyi mwiza mu Banyarwanda (Meilleur Rwandais) muri buri cyiciro ahabwa 300$, aba kabiri bakabona 150$ naho aba gatatu bakabona 50$.

Ikipe izasoza isiganwa ariyo ya mbere muri rusange izatahana 550$, iya kabiri 300$ naho iya gatatu ihabwe 100$. Muri rusange Tour du Rwanda izatanga ibihembo bingana n’amadolari 28 100 ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU