Mu Ntara y’amajyepfo Akarere ka Muhanga uyu munsi kuwa gatatu i Tariki 08 Nzeri 2018 habereye inama ku bufatanye bw’Akarere, RFTC na Minisiteri y’ubucuruzi n’Inganda mu rwego rwo gukangurira abadozi 450 gukorera mu makoperative.

Muhanga: Abadozi 450 bakanguriwe gukorera mu makoperative

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Kayiranga Innocent yakanguriye abo badozi gushyira hamwe mu rwego rwo guteza imbere iby’iwacu, bagahabwa amahugurwa abafasha gutunganya neza ibyo bakora ndetse bagakorerwa ingendoshuri kugirango bazabashe kwiteza imbere mu buryo bunoze.

Abo badozi kandi basabwe gukorera mu nzu nshya yuzuye mu Mujyi wa Muhanga kugirango mu gihe kiri imbere bazashobore no gutekereza gushinga inganda.

Amwe mu mafoto:

Muhanga: Abadozi 450 bakanguriwe gukorera mu makoperative
Abadozi 450 mu mujyi wa Muhanga bakanguriwe gukorera mu mashyirahamwe (amakoperative)

Muhanga: Abadozi 450 bakanguriwe gukorera mu makoperative

Muhanga: Abadozi 450 bakanguriwe gukorera mu makoperative

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU