Nizeyimana Alphonse uzwi ku izina rya Ndanda yahishuye impamvu yateye Anita Pendo inda ya kabiri bakongera kubyarana nta gihe kinini cyari gishize bibarutse imfura yabo yitwa Tiran.

Mu minsi ishize nibwo amakuru yabaye kimomo ko Anita Pendo yitegura kwibaruka umwana wa kabiri, maze abantu batangira kumwibasira bavuga ko ngo atazi kuboneza urubyaro, gusa ku ruhande rwe ababwira ko kubyara Atari icyaha.

Ndanda yahishuye impamvu yateye Anita Pendo inda ya kabiri vuba vuba
Aba bombi baritegura kwibaruka umwana wabo wa kabiri

Umugabo we Ndanda Alphonse yatangaje impamvu yamuteye inda ya kabiri mu buryo bwihuse, ndetse yongera gushimangira ko urukundo rwabo rumeze neza ntakibazo kiri hagati yabo.

Ndanda ati “ Buri wese agira Plan ze, burya iyo ubyaye abana babiri basa nkabakurikirana biroroha kubarera. Ntago biriya byabaye kubw’impanuka {Ntago byatugwiriye} twaricaye turabivugana turabipanga neza twemeranya kubyara abana babiri kugira ngo tubarere tugifite imbaraga.”

Ndanda usanzwe ari umuzamu w’ikipe ya AS Kigali, yanabwiye abantu birirwa bavuga ko Anita afite undi mwana yabyaye hanze ko ‘ari ibihuha’, kuko ngo ntago ashobora kwihakana umwana we.

Ndanda yavuze ko kubyarana na Anita bwa kabiri bitabagwiriye
Ndanda yavuze ko kubyarana na Anita bwa kabiri bitabagwiriye

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU