Mu gace k’amajyepfo ashyira uburengerazuba bwa Nigeria, Bamwe mu baturage batuye muri oko gace bafite ingona ifite imyaka 78 y’mavuko basenga nk’ikigirwamana.

Ingona ifite imyaka 78 isengwa nk'ikigirwamana na bamwe mu baturage bo muri Nigeria

Mu mujyi wa Ibadan mu gace ka Oje, abaturage bahaturiye batura inkoko iyi ngona kugira ngo amasengesho yabo yakirwe babone ibyo bifuza. Iyi ingona ifite imyaka 78 imaze imyaka myinshi itunzwe n’umuryango wa Delesolu, nubwo bwose abo muri uyu muryango bo batemera ko ifite ububasha mu bya roho.

Raufu Yesufu, umukuru w’umuryango wa Delesolu, aganira n’umunyamakuru wa BBC yagize ati:“Kubera ukwemera kwacu nk’abayisilamu, sinemera ko ifite ububasha.”

Yakomeje avuga ko abavuzi gakondo bamaze igihe kirekire bemera ko iyi ngona rwose ifite ububasha budasanzwe, cyane cyane mu gukiza abarwayi cyangwa guha urubyaro abagore bifuza gusama.

Yagize ati:“Rero turabareka bakayigeraho bagasenga, bakajugunyira iyi ngona amaturo agizwe n’inkoko. Nguko uko byatangiye, none abantu na n’ubu bakomeje kuza. Banaza gusaba umusarani wayo cyangwa amazi yaho iba.”

Raufu Yesufu yavuze ko umusarani wayo ndetse n’ayo mazi y’aho iba abo bavuzi gakondo bahita babikoresha babivanga n’indi miti gakondo, bizeye ko bizakiza indwara zitandukanye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU