Musanase Laura ukunzwe cyane mu ruhando rwa Cinema nyarwanda cyane cyane muri Film y’uruhererekane ya City Maid yakorewe ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko, bikaba byaritabiriwe n’ibyamamare bitandukanye.

City Maid ni filime y’uruhererekane yerekanwa kuri Tereviziyo y’igihugu. Ikinirwa mu mujyi igaragaza ubuzima bwa buri munsi bw’aho haba mu ngo ndetse no mu rubyiruko.

Laura ukina yitwa ‘Nikuze’ n’umunyarwandakazi wavukiye mu gihugu cya Tanzania gusa akurira mu Rwanda. Amashuri abanza yayize kuri Bright Academy Primary School mu karere ka Nyagatare, Icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye akiga muri Lycee de Kigali, asoreza muri Girls’ School.

Uyu mwari w’umunyagikundiro aherutse kugira isabukuru y’imyaka 25 ishize abonye izuba, akaba yarakorewe ibirori n’inshuti ze ziganjemo abakinnyi bakinana muri Film nyarwanda ndetse n’abahanzi nyarwanda banyuranye.

Ibi birori byitabiriwe n'abakinnyi ba Film nyarwanda
Ibi birori byitabiriwe n’abakinnyi ba Film nyarwanda
Nikuze ukina muri City Maid
Nikuze ukina muri City ubusanzwe yitwa Laura Musanase

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU