Umusaza w’imyaka 70 Chen San-Yuan ukomoka mu gihugu cya Taiwan akoresha Telefone 11 icyarimwe ku igare rye agamije gukina imikino, kugirango ahantu hose ageze ahite akomeza gukina.

Chen San-yuan

San-yuan ugeze mu zabukuru, asanzwe atuye New Taipei, amara amasa 20 akina umukino wa Pokemon, iyo agiye kugenda afata telefone ze 11 na bateri 9 akazitwara ku rugendo cyane atajya azisiga iyo afite urugendo rurerure.

Uyu musaza bivugwa ko atakaza amapawundi 1.165 mu kwishyura iyi mikino ya Pokemon byatumye ahabwa akazina ka “Uncle Pokemon.”

Umusaza w’imyaka 70 akoresha Telefone 11 icyarimwe ku igare

Ku ruhande rwe avuga ko gukina iyi mikino bimufasha kwibagirwa indwara ya Alzheimer yigeze kumuzahaza cyane, ikindi ngo bikamufasha guhura n’abandi basaza bari mu kigero cye.

Umusaza w’imyaka 70 akoresha Telefone 11 icyarimwe ku igare
Chen San-Yuan akoresha Telefone 11 icyarimwe ku igare rye

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU