Nyuma yo gutandukana na Charly na Nina, Alex Muyoboke yatangaje ko agiye gukorana na Allioni Buzindu, ibi bikaba byemejwe n’aba bombi babinyujije ku nkuta zabo za Instagram.

Nyuma ya Charly na Nina Alex Muyoboke agiye gukorana na Allioni Buzindu

Allioni Buzindu, umuhanzikazi nyarwanda wari umaze iminsi itari micye adakora umuziki, gusa atari uko atashakaga gukora, ahubwo ku bwe avuga ko hari ibyo yari agishyira ku murongo ku buryo magingo aya bimwe muri ibyo akaba yaramaze kubishyira ku murongo  nk’uko yabisobanuye mu butumwa yanyujije kuri Instagram.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Allioni Buzindu yagaragaje ko yishimiye kuba agiye gukorana na Decent Entertainment, aho yagize ati: “Muraho neza! Rimwe na rimwe biba byiza gusubira inyuma ngo nusimbuka usimbuke neza. Nyuma y’igihe ntagaragara cyane mu muziki ni uko hari ibyo nari ngishyira ku murongo, ariko sinigeze mpagarika umuziki. Ni muri urwo rwego nishimiye kumenyesha abakunzi banjye n’abakunzi ba muzika muri rusange ko ubu ngiye kugaruka mu ruhando rwa muzika ndetse mfite n’ikipe izajya imfasha mu bikorwa byanjye ya Decent Entertainment. Ibikorwa byaratangiye, mu minsi ya vuba turabagezaho indirimbo yanjye ya mbere nzaba nkoze kuva ninjiye muri Decent Entertainment. Imana ihe umugisha abafana banjye bihanganye bakantegereza nanjye mbijeje kutazabatenguha! Indirimbo yanjye nshya izajya hanze vuba aha izaba yitwa “Hahandi”, vuba iraba yagiye hanze…. #Hahandi #AllioniBuzindu.”

Nyuma ya Charly na Nina Alex Muyoboke agiye gukorana na Allioni Buzindu
Amagambo agaragara ku rukuta rwa Instagram rwa Allioni Buzindu

Aya magambo ya Allioni ntabusanya na mba n’ayo Alex Muyoboke yanditse abinyujije kuri Instagram ye ya Decent Entertainment, amagambo yemeza ko iyi Kompanyi ye igiye gutangira gukorana n’umuhanzikazi Allioni Buzindu.

Alex Muyoboke yagize ati: “Deal done!! Kenshi turota ko umuziki w’u Rwanda watera imbere ukagira urwego rwisumbuye ugeraho, gusa ibyo ntibizoroha tudafatanyije ngo dushyire hamwe dushyigikirane! Ni muri urwo rwego Decent Entertainment ishimishijwe no kumenyesha Abanyarwanda muri rusange n’abakunzi ba muzika by’umwihariko ko ikomezanyije urugendo rwa muzika n’umuhanzikazi Allioni Buzindu. Mu minsi ya vuba ibikorwa biratangira kwivugira! Murakoze murakarama Imana ihe umugisha buri wese ukunda umuziki w’u Rwanda!”

Nyuma ya Charly na Nina Alex Muyoboke agiye gukorana na Allioni Buzindu
Ku rukuta rwa Instagram rwa Muyoboke Alex hagaragaye amagambo ahamya ko Decent yatangiye imikoranire na Allioni Buzindu

Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko imikoranire y’aba bombi bayemeranyije nyuma y’uko impande zombi ziganiriye ndetse bakaba bari bamaze igihe bakorana gusa mu ibanga badashaka kubitangaza dore ko hari ibyo bari bakinoza. Kuri ubu batangaje ko hari imishinga imwe n’imwe batangiye gukora ndetse umunyamakuru wacu wabashije kuyatohoza neza yabashije kumenya ko aba basinyanye amasezerano yo gukorana mu gihe cy’imyaka itatu n’ubwo byinshi mu bikubiye muri aya masezerano ari ibanga batifuza ko ryajya hanze.

Allioni Buzindu kuva yatangira gukorana na Decent Entertainment, kuri ubu akaba agiye gushyira hanze indirimbo ye ya mbere, indirimbo yise ‘Hahandi’, amajwi yayo akaba  yarakozwe na Producer Nessim wo muri Uganda, mu gihe amashusho yayo yakozwe na Producer Sasha Vybz umaze kwamamara mu Rwanda kubera gukorera amashusho abahanzi batari bake hano mu Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU