Nyuma y’imyaka 2 Butera Knowless na Ishimwe Clement basezeranye kubana akaramata nk’umugabo n’umugore, kuri uyu wa kabiri bizijeho isabukuru, Knowless yateye imitoma umugabo we.

Knowless yateye imitoma umugabo we

Mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa instagram, Butera Knowless yagaragaje amarangamutima ye avuga ko ashimira Imana imyaka igera kuri ibiri amaze arushinganye na Clement.

Yagize ati: “Kuri uyu munsi imyaka ibiri irashize ndi kumwe na roho itagira uko isa. Hari byinshi navuga[…] Ndashimira Imana ku kuba yaramushyize mu buzima bwanjye kandi ndishimye cyane kubwa Clement Ishimwe. Isabukuru y’umunezero y’imyaka ibiri kuri twe tumaze dukoze ubukwe.”

Knowless yateye imitoma umugabo we

Umuryango wa Clement na Knowless ukaba waiyongereyeho umwana w’umukobwa witwa Ishimwe Or Butera bibarutse ku wa 22 Ugushyingo 2016, nyuma y’amezi atatu gusa bakoze ubukwe nyuma gato y’aho batangiriye kugaragaza byeruye ko bakundana kuko bari barabanje kubigira ibanga bizwi n’inshuti zabo za hafi gusa.

Ubukwe bwa Knowless na Clement babaye kuwa 07 Kanama 2016, ubukwe butazava mu mitwe ya benshi dore ko bwavuzwe cyane kuva bikimenyakana ko bugiye kuba. Knowless yateye imitoma umugabo we yavuze ko buzatahwa n’uwo yatumiye, maze bamwe mu bafana bamushinja ubwirasi no kubihenuraho. Ibi ni nako byaje kugenda dore ko aho bwabereye hari abashinzwe umutekano babigize umwuga bari bafite inshingano zo gukumira abavumba.

Ikindi cyavuzwe cyane kuri ubu bukwe ni uburyo Itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi ryanze kubasezeranya, nyuma bagashaka pasiteri Mpyisi nawe waje kubahinduka, bikarangira basezeranyijwe na pasiteri wigenga.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU