Umuririmbyi Kizito Pascal ‘Passy’ wamamariye mu itsinda rya TNP ariko rikaza gusenyuka agatangira gukora ku giti cye, yamaze gusoza amasomo ya Kaminuza muri Mount Kenya University.

TNP n’itsinda ryari rikunzwe hano mu Rwanda, rigizwe n’abasore babiri aribo Passy hamwe na Tracy bakaba baramamaye mu ndirimbo nka Ndamburiraho ibiganza, Kamere, Byina, Umusozi, Ndamubonye n’izindi nyinshi.

TNP yari igizwe na Tracy na Passy
TNP yari igizwe na Tracy na Passy

Mu mwaka wa 2017 nibwo amakuru yasakaye avuga ko TNP bamaze gusenyuka. Nyuma yaho Passy yahise atangira umuziki ku giti cye, aho yakoranye indirimbo yitwa ‘Mbaye wowe’ na Butera Knowless, ni mu gihe mugenzi we Tracy asa nkuwaburiwe irengero mu muziki.

Kuri ubu, Passy yamaze gushyira akadomo ku masomo ya kaminuza, aho yarangije mu bijyanye na Mass media and Communication bizanamufasha kunoza akazi k’itangazamakuru asigaye akorera kuri RBA mu kiganiro cya 90 Degree.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Touchrwanda, Passy yashimiye Imana ndetse na buri umwe wamufashishije muri uru rugendo rutoroshye.

Yagize ati “ Nasojereje Mount Kenya muri Mass Media and Communication. Ndashimira IMANA cyanee kuba yarambaye hafi, n’abantu bose bamfashije kugira mbashe gusoza amashuri yanjye ya kaminuza.”

Passy wahoze muri TNP yasoreje Kaminuza muri Mount Kenya mu bijyanye na Mass Media and Communication
Passy wahoze muri TNP yasoreje Kaminuza muri Mount Kenya mu bijyanye na Mass Media and Communication

KANDA HANO WUMVE MBAYE WOWE YA PASSY NA BUTERA KNOWLESS

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU