Perezida Kagame yabwiye uru rubyiruko ko rudakwiye kureberera inshuti n’abavandimwe babo bishora mu biyobyabwenge kuko byica ahazaza habo, ah’imiryango ndetse n’igihugu cyabibarutse. #MeetThePresident.

MeetThePresident: Urubyiruko rwaganiriye na Perezida Paul Kagame

 

Ibi Perezida Kagame yabivuze ubwo yaganiraga n’urubyiruko rugera ku 2500 rwahuriye mu nyubako y’Umuryango FPR Inkotanyi i Rusororo mu Karere ka Gasabo kuri iki Cyumweru taliki ya 19 Kamena 2018 mu kiganiro #MeetThePresident, urubyiruko rwari rugizwe n’ abanyamwuga mu ikoranabuhanga, politiki, imyidagaduro, ndetse n’abikorera.

Perezida Kagame yagize ati: “Kuki watuza mu gihe inshuti, abavandimwe, abo witaho bishoye mu biyobyabwenge? Kuki utahaguruka ngo ubabuze. Ntabwo ari uko ari bibi gusa, ahubwo birica, bitwicira imiryango n’igihugu. Imiryango yanyu irabakeneye, igihugu cyanyu kirabakeneye.”

Yakomeje agira ati: “Rimwe na rimwe mbwira abapolisi bafata abasinzi, ariko bihoraho. Mbabwira ko bigomba gutangirira ku muntu ku giti cye. Polisi iza nyuma iyo ibintu byananiranye kandi biri kugira ingaruka ku bantu benshi. Ntimugomba gutegereza ko Polisi ihora yiruka inyuma y’abacuruza ibiyobyabwenge. Ni inshingano zanyu.”

Perezida Paul Kagame yabwiye uru rubyiruko ko rwitezweho byinshi ndetse rugomba kwitoza inshingano zarwo nk’abayobozi b’ahazaza, asaba kandi buri wese kugira inshingano mu kurinda ikoreshwa ry’ ibiyobyabwenge.

Perezida Paul Kagame yakomeje avuga ko kurwanya ibiyobyabwenge bidakwiye kuba akazi ka Polisi y’Igihugu gusa. Urubyiruko rugize 70 % by’abatuye u Rwanda, ni yo mpamvu ruhabwa umwihariko mu iterambere ry’igihugu.

Perezida Kagame: Urubyiruko rukwiye kwirinda kureberera inshuti n’abavandimwe babo bishora mu biyobyabwenge

MeetThePresident: Urubyiruko rwaganiriye na Perezida Paul Kagame

MeetThePresident: Urubyiruko rwaganiriye na Perezida Paul Kagame
Iyi nama yari yitabiriwe n’urubyiruko rusaga 2500
MeetThePresident: Urubyiruko rwaganiriye na Perezida Paul Kagame
Urubyiruko rukwiye kwirinda kureberera inshuti n’abavandimwe babo bishora mu biyobyabwenge

MeetThePresident: Urubyiruko rwaganiriye na Perezida Paul Kagame

MeetThePresident: Urubyiruko rwaganiriye na Perezida Paul Kagame

MeetThePresident: Urubyiruko rwaganiriye na Perezida Paul Kagame

MeetThePresident: Urubyiruko rwaganiriye na Perezida Paul Kagame

MeetThePresident: Urubyiruko rwaganiriye na Perezida Paul Kagame

MeetThePresident: Urubyiruko rwaganiriye na Perezida Paul Kagame

MeetThePresident: Urubyiruko rwaganiriye na Perezida Paul Kagame

MeetThePresident: Urubyiruko rwaganiriye na Perezida Paul Kagame

Iyi nama yari yitabiriwe n’urubyiruko rusaga 2500

Iyi nama yari yitabiriwe n’urubyiruko rusaga 2500

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU