Umuhanzikazi Mugemana Yvonne wamamaye mu muziki ku izina rya Queen Cha yifashishije Dennis Constantino uzwi nka Rwasa muri Cinema nyarwanda, mu mashusho y’indirimbo ye nshya yitwa ‘Gentleman.’

Queen Cha ubusanzwe n’umuhanzikazi ufite igikundiro gikomeye mu ruhando rwa Muzika nyarwanda, benshi bakaba bamuzi mu ndirimbo nka Winner, Umwe rukumbi, Ishusho y’urukundo, Isiri n’izindi nyinshi.

Queen Cha yifashishije Rwasa nk’umu Gentleman mu ndirimbo
Queen Cha arakunzwe cyane mu Rwanda

Uyu mwari uherutse kuba uwa gatanu mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 8, yashyize hanze amashusho y’indirimbo imaze kwigarurira imitima ya benshi.

Dennis wamamaye nka Rwasa muri Cinema niwe mu ‘Gentleman’ ugaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo. Si ibyo gusa kandi kuko muri iyi ndirimbo, hagaragamo imbyino z’umwihariko za Queen Cha n’ababyinnyi be.

Kanda hano urebe Gentleman ya Queen Cha

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU