Rayon sports iri mu buryohe bwo kugera muri  ¼  cy’imikino ya CAF Confederation cup, itegerezanyije amatsiko akomeye yo kumenya ibizavu muri tombora ya ¼.

Rayon sport ifite amatsiko yo kumenya ibizavu muri tombora ya ¼

Rayon Sports izamenya ikipe imwe muri eshatu izahura nayo, ni muri tombora iteganyijwe kuba kuwa mbere tariki 3 Nzeri 2018 i Cairo mu Misiri ku kicaro mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF.

Muri iyi tombola ikipe ya Rayon Sports izahagararirwe n’ umuyobozi wayo Visi perezida MUHIRWA Fredy ugomba guhaguruka Kigali ku cyumweru.

Muri iyi tombola amakipe yazamutse ari aya kabiri mu matsinda azatomborana n’amakipe yabaye aya mbere, ikipe ya Rayon Sports yarangije ari iya kabiri mu itsinda ‘D’ inyuma ya USM Alger yo muri Algeria, izatomborwa n’imwe mu makipe atatu ariyo Enyimba International Football Club yo muri Nigeria, Raja Athletic sports club of Casablanca na Renaissance Sportive de Berkane zo muri Maroc.

Ikipe ya Enyimba FC yo muri Nigeria yashinzwe mu 1976, ifatwa nk’ikipe ya mbere muri Nigeria. Imaze kwegukana ibikombe 2 bya CAF Champions League, 2 bya Super Cup, 7 bya shampiyona na 4 by’igikombe cy’igihugu.

Ikipe ya Raja Casablanca yashinzwe mu 1949, ifite ibikombe 3 bya CAF Champions League, 1 cya CAF Super Cup na 1 cya CAF Cup. Mu 2013, iyi kipe yitabiriye igikombe cy’Isi cy’amakipe igera ku mukino wa nyuma itsindwa na Bayern Munich 2-0.

Ikipe ya Rennaissance Sportive de Berkane yo muri Maroc yashinzwe mu 1938. Ni kipe idafite amateka akomeye mu ruhando rwa ruhago, gusa RS Berkane yabashije kwibonera amano 13 yose mu itsinda yarimo hamwe na Al Hilal Omdurman yatsinze imikino yombi, UD Songo nayo yatsinze imikino ibiri ndetse na Al Masry yayitsinze umukino umwe undi zirawunganya.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU