Ikipe ya Rayon sports ikomeje kwigwizaho abafatanyabikorwa bazayifasha kugera kuri zimwe mu ntego yihaye, irikugaruza amafaranga yatakaje mu bihano yahawe na CAF.

Rayon sports irikugaruza amafaranga yatakaje mu bihano yahawe na CAF

Ikipe ya Rayon Sports yagiranye amasezereno  n’uruganda rwa Bonanza Trading Company Ltd rw’Abashinwa.

Uruganda Bonanza Trading Company Ltd rwasinyanye amaserano n’ikipe ya Rayon Sports agamije ubufatanye bushingiye ku kumenyekanisha no kwamamaza Bonanza Trading company ikora ibijyanye n’imikino y’amahirwe (gaming) ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro (mining) mu gihe cy’imyaka ibiri nayo ikagenera Rayon Sports amafaranga buri kwezi muri iki gihe cy’amasezerano, ku ikubitiro Rayon Sports ikaba yahise ishyikirizwa sheki ya miliyoni makumyabiri n’eshanu.

Rayon sports irikugaruza mafaranga yatakaje mu bihano yahawe na CAF

Aya masezerano aje akurikira ay’abandi bafatanyabikorwa barimo Skol imaze igihe ifatanya na Rayon Sports, aya Airtel-Tigo na Radiant Insurance Company Ltd aherutse gushyirwaho umukono mu minsi ishize. Rayon SPorts ikomeje kunguka abafatanyabikorwa batandukanye

Rayon sports irikugaruza mafaranga yatakaje mu bihano yahawe na CAF

Amasezerano yashyizwe umukono na Paul Muvunyi uyobora Rayon Sports na James Hou uhagarariye Bonanza Trading Company Ltd, Rayon Sports yahise ishyikirizwa sheki ya miliyoni 25.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU