Rayon sports ifite umukino n’ikipe ya Young SC yo muri Tanzania ku munsi w’ejo i Tariki 29 Kanama 2018 ikomeje imyiteguro yayo mu mwiherero.

Rayon sports izakina na Young SC yageze mu Rwanda ikomeje umwiherero

Mu gitondo cyo kuwa kabiri nibwo ikipe ya Rayon sports yakoze imyitozo ya nyuma itegura umukino wa Young SC w’ejo.

Dore zimwe mu mpamvu zatumye ikipe ya Rayon sports ikora imyitozo mu gitondo cya kare. Ni uko ikibuga cya Stade Regionale i Nyamirambo aricyo kubuga Rayon sports izakiriraho Young SC, kandi ni nacyo kibuga ikipe y’igihugu y’uRwanda iri kwiteguriraho umukino ifite mu minsi irimbere.

Ibi byatumye Rayon sports yumvikana n’ikipe y’igihugu iyisaba gukora mbere y’amasaha isanzwe ikoreraho imyitozo, kuko itegeko rigenga amategeko y’ikibuga rya FIFA rivuga ko ikipe yakiriwe ariyo kipe yemerewe gukora imyitozo ku kibuga izakiniraho, mbere y’amasaha 24 y’igihe umukino uzaberaho.

Rayon sports izakina na Young yageze mu Rwanda ikomeje umwiherero

Bivuze ko ikipe ya Young ariyo yonyine yemerewe gukora imyitozo uyu munsi, nyuma ya saa sita gusa ku kibuga cya Stade Regional i Nyamirambo.

Ikipe ya Young SC yageze mu Rwanda uyu munsi mu masaha ya mu gitondo bitunguranye, yakirwa n’abayobozi babishinzwe muri Rayon sports. Young SC yahise ijyanwa gucumbikirwa muri Hotel iherereye i Remera mu karere ka Gasabo.

Biteganyijwe ko iyi kipe ya Young SC iza gukora imyitoza uyu munsi saa cyenda z’umugoroba nta gihindutse.

Rayon sports izakina na Young yageze mu Rwanda ikomeje umwiherero

Ikipe ya Rayon sports imaze iminsi mu myitozo yo kwitegura umukino w’ejo wa Young, yangiye umwiherero ku munsi w’ejo kuwa mbere i tariki 27 Kamana 2018 i Nyamirambo muri Hotel isanzwe icumbikamo.

Tubibetse ko uyu mukino ikipe ya Rayon sport igiye gukina na Young isabwa ku wutsinda kugirango ibashe gukomeza mu kiciro gikurikira cya ¼ cy’irangiza kigikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Kugeza ubu Rayon sports ifite amanita atandatu, iramutse itsinze Young SC ifite amanita ane yahita igira amanota icyenda, bikayihesha kuzamuka mu matsinda ari iya kabiri. Kwinjira kuri uyu mukino ni 20.000/5.000/2.000

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU