Roberto Oliveira Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko bagowe n’ikibuga cy’ikipe ya Sunrise FC mu mukino Rayon sports yatakaje, ubanza wa ½ cy’igikombe cy’Amahoro.

Roberto Oliveira abona Rayon sports yazize umunaniro n'ikibuga kibi

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’umukino, umutoza wa Rayon Sports Roberto Oliveira yagize ati: “Ntabwo byari byoroshye kuko ikibuga twakiniyeho ntabwo ari nk’ibyo tumenyereye gukiniraho cyangwa ngo tubyitorezeho. Byabaye ngombwa ko duhindura imikinire, bafite abakinnyi b’abahanga. Ntabwo byakundaga kwitondesha umupira mu kibuga hagati, byari ugukina imipira miremire. Sunrise FC yo barabimenyereye, batangiye batera imipira miremire, baratsinda.”

Yakomeje agira ati: “Turasa n’abatunguwe gato ariko dufite undi munsi kuwa kane. Mu gice cya kabiri twagerageje gukora impinduka ubona ko noneho ikipe ikinnye neza batangira no kumenyera ikibuga.”

Umutoza Roberto yakomeje avuga ko abakinnyi be bananiwe, ariko bagiye gushaka uko babaha umwanya wo kuruhuka kugira ngo bazabashe kwitwara neza mu mukino wo kwishyura uzaba kuwa kane kuko intego ya Rayon Sports ari ukwegukana igikombe cy’Amahoro.

“Biragoye dufite imikino myinshi. Ni ngombwa ko dukina buri masaha 48. Twakoze urugendo rw’amasaha 24, byongeye kandi dukinira ku kibuga nk’iki. Biragoye, abakinnyi na bo ni abantu. Nta kiruhuko babona kandi ntabwo ari imashini. Ariko tugomba kubimenyera, mwabonye ko mu minota ya nyuma abakinnyi bacu bashoboraga kwishyura.”

“Nibyo navugana na Musa [Gatera] tugiye kureba uko abakinnyi tubafasha kumera neza kuko dufite undi mukino kuwa Kane, imikino iregeranye. Urakina kuwa kane, ukine ku Cyumweru. Intego yacu ni intsinzi, ni ugutwara igikombe.’’

Rayon Sports izakira umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade Regionale i Nyamirambo kuwa kane tariki ya 09/08/2018.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU