Umunyamideli ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga za hano mu Rwanda, Mbabazi Shadia wamamaye ku izina rya Shaddy Boo yahuye nuruva gusenya k’uburyo ashobora no kwisanga yaribagiranye mu mitwe y’abo yaramaze kwigarurira imitima.

Shaddy Boo ubusanzwe n’umwari w’ikimero ufite uburanga buhebuje, akaba yaramamariye mu mashusho y’indirimbo zitandukanye z’abahanzi nyarwanda, ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zo mu Rwanda yazaga ku isonga mu bakurikirwa cyane.

Shaddy Boo yazaga mu ba mbere bakurikiwe ku mbuga nkoranyambaga
Shaddy Boo yazaga mu ba mbere bakurikiwe ku mbuga nkoranyambaga

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 29 Kanama 2018 nibwo Urukuta rwa Instagram ya Shaddy Boo rusanzwe rukurikirwa n’abarenga ibihumbi 360,000 rwinjiriwe n’aba Hacker maze bararujyana, bahise barusiba k’uburyo abantu badashobora kumushakisha ngo bamubone.

Instagram ya Shaddy Boo ubu yavuyeho
Instagram ya Shaddy Boo ubu yavuyeho

Kugeza magingo aya, Umuntu watwaye Instagram ya Shaddy Boo ntago aramenyekana, gusa uyu mwari yavuze ko arimo gukora ibishoboka kugira ngo arebe uko yakongera kurwigarurira.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU