Hashize igihe kitari gito ibihembo bya Salax Awards mu Rwanda bihagaze akaba ari ibihembo byahabwaga abahanzi mu ngeri zitandukanye, yaba abariramba gakondo, indirimbo zisanzwe ndetse n’abakora umuziki wo kuramya no guhimbaza imana bizwi nka Gospel.

Society yindi igiye kuzajya itanga ibihembo ku bahanzi igiye gutangira

Nyuma y’ihagarara ry’ibi bihembo bamwe mu bahanzi bagiye bagagaragaza uburyo ibi bihembo byafashaga kuzamura umuziki ndetse ko bahombye ikintu k’ingenzi cyane ,nyuma yibyo byose kuri ubu mu Rwanda hagiye kujya hatangwa ibihembo bishya byitwa MUSIC AWARDS RWANDA .

Amakuru dukesha Radio Rwanda ngo nuko abahanzi bazatoranywamo abazatwara ibi bihembo bazamenyekana hagati y’itariki ya 11 Kanama kugeza kuya 25 Kanama uyu mwaka. Naho umuhango wo gutanga ibi bihembo kubazaba babashije gutsinda uzaba kuya 1 Ukuboza uyu mwaka. Ibi bihembo kandi ngo bizajya bitangwa kuburyo bizajya biherekezwa n’ibahasha irimo ishimwe kuburyo rizajya rifasha umuhanzi gukora ibindi bikorwa byiza birenzeho kandi bigakomeza kumwongerera n’imbaraga.

Society yindi igiye kuzajya itanga ibihembo ku bahanzi igiye gutangira

Biteganyijwe ko umuhango wo kumurika ibi bihembo kumugaragaro uza kuba mu ijoro ryuyu munsi. Twababwira ko mu Rwanda magingo aya ibihembo byatangwaga ari ibya Primus Guma Guma, nabyo wasangaga bihemba abahanzi bacye cyane ugereranije nabari mu gihugu.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU