Umwari witwa Stella Nantumbwe AKA Ellah wabaye Nyampinga wa Uganda mu mwaka wa 2013 aritegura kwibaruka imfura ye k’umugabo we witwa Roger Mugishawe.

Stella Nantumbwe yabaye Nyampinga wa Uganda mu mwaka wa 2013
Stella Nantumbwe yabaye Nyampinga wa Uganda mu mwaka wa 2013

Kuya 14 Nyakanga 2013 nibwo Stella yambitswe ikamba rya Nyampinga wa Uganda, icyo gihe uwitwa Anita Kyarimpa wabaye igisonga cya mbere, Sarah Amongin aba igisonga cya kabiri. Stella yambuwe ikamba nuwitwa Leah Kalanguka wabaye Miss Uganda 2014.

Kuri ubu, Stella {Ellah} aritegura kwibaruka umwana we wa mbere ku nda yatewe n’umugabo witwa Roger Mugishawe bamaze imyaka myinshi bakundana mu buryo buzwi.

Uretse kuba Stella yarabaye Miss Uganda 2013, Ubusanzwe ni Brand Ambassador wa Kompani yitwa ASFA, akora n’ibiganiro kuri Televiziyo, Akina Film ndetse anafite indirimbo zinyuranye.

Stella na Roger Mugishawe bamaze imyaka myinshi bakundana
Stella na Roger Mugishawe bamaze imyaka myinshi bakundana

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU