Ikipe ya Rayon Sports itakaje umukino ubanza wa ½  mu gikombe cy’amahoro yakiniye kwa Sunrise  uyu munsi kuwa mbere i Tariki 06 Nzeri 2018 nyuma yo gutsindwa ibitego 2-1.

Sunrise itsinze Rayon sports umukino ubanza wa½ mu gikombe cy’amahoro

Uyu mukino watangiye i Saa cyenda n’igice, ikipe ya Sunrise igaragaza kwinjira neza mu mukino, bitanga umusaruro ku munota wa kabiri gusa umukinnyi wa Sunrise Sinamenye Cyprien ayibonera igitego cya mbere.

ikipe ya Rayon Sports ntiyaciwe integer n’iki gitego kuko yakoze iyo bwaga ngo yishyure ariko ntiyabasha guhita ibigeraho uwo mwanya.

Ku  munota wa 8 w’umukino, Muhire Kevin yabonye amahirwe ahinduye umupira uca ku ruhande rw’izamu. Nyuma y’iminota 9, Rayon Sports yahushije igitego ku mupira watewe na Mbondi umunyezamu Jean Paul ashatse kuwufata ujya hanze ariko koruneri yavuyemo ntiyagira icyo itanga.

Sunrise itsinze Rayon sports umukino ubanza wa½ mu gikombe cy’amahoro

Ikipe ya Sunrise fc nayo yakomeje kunyuzamo yotsa igitutu izamu rya Bikorimana Gerard nk’aho wakoze akazi gakomeye ashyira muri koruneri umupira wari utewe na Niyonshuti Gad.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Rayon Sports yakomeje gushaka ubundi buryo bunyuranye bw’igitego binyuze cyane kuri Djabel, Kevin na Mbondi Muhire Kevin. Ni ubwo igice cya kabiri cyatangiye Rayon Sports isatirana imbaraga, ntibyabujeje Moussa Ally Sova kubonera igitego cya kabiri ikipe ye ku munota wa 60 nyuma yo gusiga ab’inyuma ba Rayon Sports agatera ishoti rikomeye Gerard atagize icyo akoraho.

Sunrise itsinze Rayon sports umukino ubanza wa½ mu gikombe cy’amahoro

Iki gitego cyongereye imbarga ikipe ya Sunrise kuko yakomeje kotsa igitutu izamu rya Bikorimana wanyuzagamo akagerageza kwirwanaho uko ashoboye. Uyu umukino waruyobowe mu kibuga hagati n’umusifuzi Mukansanga Salima

Ku munota wa 72 umutoza Roberto yakoze impinduka yinjiza Mugume mu kibuga asimbuye Sadam Nyandwi. Uku gusimbura nta mpinduka nini byazanye kuko Sunrise yakomeje gusatira bikomeye Rayon Sports. Ku munota wa 84 Rayon Sports yabonye coup franc imbere y’izamu ariko umupira Muhire Kevin awuboneza hejuru y’izamu.

Rayon Sports yakomeje kugerageza yongera kubona amahirwe kuri korunieri yabonetse ku munota wa 90 ntiyagira icyo itanga. Mu minota 4 y’inyongera Rayon Sports yabonye uburyo bukomeye imbere y’izamu ndetse ihita ibubyaza umusaruro binyuze kuri Mbondi Christ wabashije kwishyura igitego kimwe, biba 2-1 Mukansanga Salima wayoboye uyu mukino mu kibuga hagati ahita arangiza atyo umukino, Rayon Sports iba itakaje umukino ubanza biyiha akazi gakomeye mu mukino wo kwishyura kuko isabwa nibura igitego 1-0 kugira ngo ikomeze.

Sunrise itsinze Rayon sports umukino ubanza wa½ mu gikombe cy’amahoro

Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa kane tariki ya 9/08/2018 saa cyenda n’igice ukazabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU