Kubera ibibazo by’ubukene ifite, ikipe yo gusiganwa ku magare y’Igihugu ya Eritrea (Team Eritrea) yatunguye benshi mu bakunzi bayo bayikundaga cyane ubwo yatangazaga ko itazitabira Tour du Rwanda 2018.

Tour du Rwanda: Team Eritrea yatengushye bikomeye abakunzi bayo

Team Eritrea ikunze gutanga akazi gakomeye muri Tour du Rwanda yatangaje ko uyu mwaka bitayorohera kwitabira iri rushanwa kubera ikibazo cy’amikoro, aho yahise isimburwa na SNH Velo Club yo muri Cameroun.

Mu gihe habura umunsi umwe ngo Tour du Rwanda itangire, Team Eritrea yahise itangaza ko itazitabira iri rushanwa nyamara yari imaze kwitabira amarushanwa yose ya Tour du Rwanda kuva yatangira kuba mpuzamahanga mu mwaka wa 2009.

Eritrea yatumye abanyarwanda bamenya abakinnyi b’ibihangange nka Daniel Teklehaimanot wegukanye Tour du Rwanda 2010, Amanuel Meron, Eyob Metkel, Kudus Merhawi, Debesay Mekseb, Okubamariam Tesfom, Gebreigzabhier Amanuel n’abandi ,niyo ifite agahigo ko kwegukanamo etapes nyinshi muri Tour du Rwanda (19).

Tour du Rwanda izatangira ku Cyumweru Taliki ya 05 Kanama 2018 aho agace ka mbere kazazenguruka Rwamagana ku ntera y’ibirometero 104 .

Imihanda Tour du Rwanda 2018 izacamo
Ku wa 5 Kanama: Rwamagana-Rwamagana: 104 Km 
Ku wa 6 Kanama: Kigali-Huye: 120,3 Km 
Ku wa 7 Kanama: Huye-Musanze: 195,3Km 
Ku wa 8 Kanama: Musanze-Karongi: 135,8 Km 
Ku wa 9 Kanama: Karongi-Rubavu: 95,1 Km 
Ku wa 10 Kanama: Rubavu-Kinigi (Parike y’Ibirunga): 108,5 km 
Ku wa 11 Kanama: Musanze- Kigali (imbere ya MIC): 107,4 km 
Ku wa 12 Kanama: Kigali (Stade Amahoro)- Kigali (Nyamirambo): 82,2 km

Amakipe azitabira Tour du Rwanda 2018

I. Amakipe y’ibihugu
Ikipe y’u Rwanda 
Ikipe ya Afurika y’Epfo 
Ikipe ya Ethiopia

II. Amakipe yo muri Afurika
Les Amis Sportif (Rwanda) 
Bénédiction (Rwanda) 
GSP Algeria (Algeria) 
SNH Velo Club (Cameroun) 
Kenyan Riders Safaricom (Kenya) 
Team Sampada (Afurika y’Epfo) 
Bai Sicasal- Petro de Luanda (Angola)

III. Amakipe yo hanze ya Afurika
Team Loup Suisse Romandie (u Busuwisi) 
Marc Pro GYM One Cycling Team (USA) 
Team Haute-Savoie Rhône Alpes (u Bufaransa) 
Equipe De POC Côte De Lumière (u Bufaransa) 
Team Embrace The World (u Budage)

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU