Umwe mu bayobozi bakuru b’ingabo za Uganda yatangaje kandi anaburira abaturage ba Uganda kudakinisha kugaba igitero kuri Perezida Museveni cyangwa imodoka zimuherekeza ngo kuko bishobora kuviramo uwabigerageje ibyago bikomeye cyane.

Uganda: Kugaba igitero kuri Perezida Museveni ni nko gukinisha umuriro

Mu kiganiro yagiranye na ChimpReports kuri uyu wa gatatu, umuvugizi wa Peresidansi ushinzwe ibikorwa byihariye ariwe Major Chris Magezi, yavuze ko ubuzima bw’umukuru w’igihugu burinzwe kandi bukarengerwa n’itegeko, bityo ko kugerageza kumugabaho igitero ari nk’igikorwa cy’ubwiyahuzi, gishobora gutera uwagikoze ingaruka mbi zikomeye.

Ibi Major Chris Magezi akaba yabivuze nyuma y’icyumweru kimwe abateramvururu bagerageje kugaba igitero kuri Perezida Museveni, imodoka za Perezida Museveni zitewe amabuye muri Arua.

Izi mvururu zo muri Arua kandi zasize Yasin Kawuma, umushoferi wa Bobi Wine arashwe birangira apfuye. Abadepite batandukanye ndetse na benshi mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda na bo bahise batabwa muri yombi.

Major Chris Magezi avugira mu cyimbo cya Maj Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari umugaba w’ingabo za UPDF, yavuze ko kugaba igitero kuri Perezida ari nko kugerageza gukuraho itegeko nshinga ku mbaraga, yongeraho kandi ko bafite uburenganzira bwo kurinda Perezida mu mpande zose z’ubuzima.

Abajijwe ku cyaba cyaratumye Bobi Wine afungwa, Magezi yagize ati: “Amakuru y’ibanze agaragaza ko yari afite intwaro. Iyo ni yo mpamvu ari mu maboko y’ubugenzacyaha. Kuba yarafatanywe intwaro ni igihamya gihagije ku bushinjacyaha imbere y’urukiko rwa gisirikare.”

Magezi kandi yashimangiye ko abateza imvururu n’urugomo batazigera bihanganirwa na gato, aho yabivuze agira ati: “Abagira uruhare mu bikorwa by’urugomo barimo bakomeza kubishyira ku yindi ntera. Ibi ntibizihanganirwa na gato.”

Biteganyijwe ko iby’abadepite batawe muri yombi bizasobanuka ejo ku wa kane, ubwo bazaba bamaze kugezwa imbere y’urukiko.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU