Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Umukuru w’igihugu cya Uganda, yatanze impano y’imodoka zigera kuri 40 ku bigo n’abantu batandukanye mu rwego rwo gusohoza isezerano yari yaragiranye nabo.Uganda: Perezida Museveni yatanze impano y’imodoka 40

Mu mpano Perezida Museveni yageneye aba bantu, harimo imodoka zizwi nka station wagons, amabisi, amakamyo, ama Tippers(za Fuso), za rukururana, amabisi mato, amavatiri ndetse n’ama Tracteur akunze gukoreshwa cyane mu buhinzi.

Umuhango wo gushyikiriza aba bantu izi modoka wabereye kuri Perezidansi ya Uganda iherereye Entebbe, akaba hari mu rwego rwo gusohoza isezerano Museveni yari yarahaye aba bantu.

Uganda: Perezida Museveni yatanze impano y’imodoka 40

Mu basekewe n’aya mahirwe, harimo abavugaburumwa 6 bo mu itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa karindwi: Musenyeri Egesa uyobora urusengero rwa Bukedi ndetse n’aba Khadis b’uturere twa Sheema, Bugisu, Namayingo, Busia, Kotido, Budaka, Pallisa, Sironko na Kumi.

Ibigo by’amashuri yisumbuye bya Buhoobe na Moroto byo byahawe bisi zirimo imyanya 67, naho ibigo bitandukanye bikora imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi bihabwa amamashini akoreshwa mu buhinzi.

Si abo gusa kandi kuko Perezida Museveni yatanze impano kuri Bishop Namanya wo muri Diyosezi ya Ankole, Kiliziya Gaturika yo muri Sebei, Umuryango w’Abayisiramu wo muri Sebei, Brigadier Oula, Brigadier Nasuru, akarere ka Namutumba ndetse n’ikigo cy’ababikira cyitiriwe Mutagatigu Francis giherereye ahitwa Nkonkonjeru.

Abashyikirijwe izi mpano zose bashimiye bikomeye Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Uganda: Perezida Museveni yatanze impano y’imodoka 40

Uganda: Perezida Museveni yatanze impano y’imodoka 40

Uganda: Perezida Museveni yatanze impano y’imodoka 40

 

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU