Irambona Masudi Djuma, umutoza w’umurundi wungirije mu ikipe ya Simba SC ari kugarukwaho cyane mu itangazamakuru ryo muri Tanzaniya aho bavuga ko isaha n’isaha ashobora gutandukana n’iyi kipe.

Ukuri kuri Irambona Masudi Djuma bivugwa ko ashobora kwirukanwa muri Simba SC

Irambona Masudi Djuma bivugwa ko ashinjwa ubugambanyi, ngo kuko asaba abakinnyi gukora nabi kugira ngo umutoza mukuru Patrick Aussems yirukanwe ubundi asigarane iyi kipe.

Aya makuru akimara kugera ku buyobozi bwa Simba, umuvugizi w’iyi kipe Haji Manara, yahise agira icyo abivugaho yifashishije Instagram, yavuze ko aya makuru ari ibihuha kuko ngo abanyamakuru bayanditse batigeze babaza impande zombi.

Ukuri kuri Masudi Djuma bivugwa ko ashobora kwirukanwa muri Simba

Ikinyamakuru Championi cyo muri Tanzania cyari cyatangaje ko ubuyobozi bwa Simba SC bwamaze kumvikana na Irambona Masudi Djuma ku bijyanye no gusesa amasezerano, ko isaha n’isaha uyu murundi yahita asohoka muri iyi kipe iheruka no gutwara igikombe cya shampiyona.

Uyu muvugizi wa Simba yakomeje avuga ko hagati ya Masoud na Patrick Aussems nta numwe uzaba muri Simba ubuziraherezo, igihe kizagera bagende ariko bazagenda mu buryo buciye mu mucyo kandi bukurikije amategeko. yanongeye ho ko abatangaje aya makuru batabikoze kinyamwuga kuko batigeze babaza abarebwa n’aya makuru ngo bagire icyo babivugaho.

Ukuri kuri Masudi Djuma bivugwa ko ashobora kwirukanwa muri Simba SC

Masudi Djuma yageze muri Simba SC mu mwaka w’imikino wa 2017/2018 avuye muri Rayon Sports, aho yayivuyemo ayihesheje igikombe cya shampiyona ariko agahitamo gusezera kuri iyi kipe.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU