Umubare w’abakomeje kwicwa n’indwarwa ya Ebola yongeye kwaduka mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje kwiyongera.

Umubare w'abari guhitanwa na Ebola muri RD.Congo ikomeje kwiyongera

Minisiteri y’ubuzima muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, yatangaje ko abantu 33 ari bo bamaze guhitanwa n’indwara ya Ebola kuva yakongera kwaduka muri iki gihugu mu ntangiriro z’uku kwezi kwa munani mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru.

Ku wa gatandatu, Minisitiri w’ubuzima Oly Ilunga Kalenga yabwiye ibiro ntaramakuru by ‘abafaransa AFP ko abantu 13 bamaze kwandura Ebola kuva yakongera kwaduka muri iki gihugu.

Dogiteri Ilunga Kalenga yongeyeho ko batatu muri 33 byibazwa ko bamaze guhitanwa na Ebola, ari abo mu iri itsinda ry’abantu 13 bari bazwi ko bamaze kuyandura.

Ku wa gatanu tariki ya 27 Kanama 2018, Dogiteri Peter Salama ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi bwihuse mu ishami ry’umuryango w’abibumye ryita ku buzima OMS, yabwiye abanyamakuru ko guhangana na Ebola mu “karere kibasiwe n’intambara” ka Kongo ari imwe mu ngorane zikomeye cyane OMS ihuye nazo.

Umubare w'abari guhitanwa na Ebola muri RD.Congo ikomeje kwiyongera

BBC yanditse ko Ebola yongeye kwaduka muri Kivu y’amajyaruguru hashize icyumweru kimwe OMS n’ubuyobozi bwa Kongo bishimiye ko bashoboye guhagarika indwara ya Ebola yari yadutse mu ntara ya Équateur iri mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu, aho yishe abantu 33.

Iyi ni inshuro ya 10 Ebola igaragaye muri Kongo kuva mu mwaka wa 1976 ubwo yagaragaraga bwa mbere mu majyaruguru y’iki gihugu kikitwa Zaïre.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU