Umucuranzi Nkomezi Bosco (Bobo) izina ry’ubuhanzi wacuranze mu matorero atandukanya hano mu Rwanda, yazanye n’umukunzi we ku mwereka inshuti n’umuryango.

Umucuranzi Bobo yaje kwereka inshuti n’umuryango umukunzi we

Nkomezi Bosco n’umwe mu bacuranzi ba Guitar bazwi cyane, bahoze bacuranga mu matorero atandukanye ya hano mu Rwanda nko mu itorero rya Redeemed church rya hano mu Rwanda n’andi azwi nkaryo.  Uyu mucuranzi ubu asigaye abarizwa mu gihugu cya Kenya aho yagiye gukorera umurimo w’Imana.

Bosco yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuwa gatanu i Tariki 10 Kanama 2018 aciye i Kanombe ku Kibuga cy’indege. Aje gutembereza no kwerekana umukunzi we Serah Mutethya ukomoka mu gihugu cya Kenya aho Bosco akorera umurimo w’Imana.

Umucuranzi Bobo yaje kwereka inshuti n’umuryango umukunzi we

Uyu mucuranzi w’umurya (Guitar) Nkomezi Bosco aherutse gufata irembo umukunzi we Serah Mutethya. Imihango yo gufata irembo yabereye mu gihugu cya Kenya iwabo w’umukobwa. Bakaba bitegura ku bana byemewe n’amategeko ndetse n’idini mu kwezi kwa cumi n’abiri muri uyu mwaka wa 2018 i Tariki icumi.

Nkomezi Bosco n’umwe mu bakorana umurimo w’Imana n’umukunzi we Serah Mutethay, cyane ko aba bombi basengera kandi bakabarizwa no mwitorero ry’umubyeyi wa Serah Mutethay riba mu gihugu cya Kenya, aho aba bombi bazatura nyuma y’ubukwe bwabo.

Umucuranzi Bobo yaje kwereka inshuti n’umuryango umukunzi we

Serah Muteehya waraye agize mu Rwanda ni mugoroba, ngo ntiyazanywe no kureba inshuti n’abavandi mwe ba Bosco gusa kuko ngo yifuzaga no kugera mu gihugu cy’umukunzi we akareba ndetse akanatemberezwa igihugu cy’u Rwanda yajya yumva.

Nkomezi Bosco na Serah Muteehya barateganya kumara igihe kigera ku kwezi ino mu Rwanda batembera ndetse banasura inshuti n’abavandimwe.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU