Umugabo uvuka muri Uganda ahitwa Kalisizo muri Masaka, nyuma yo kubura abagore 2 bariwe n’ingona, yarahiye kuzihorera niko gutangira kuyihiga none birangiye ayishe.

Umugabo nyuma yo kubura abagore 2 bariwe n'ingona yashyize arayica

Amaze kubura umugore we wa mbere, uyu mugabo yarababaye cyane kuko yahamije ko yamukundanga, hakiyongeraho ko ishobora kuba yaranamuriye atwite inda y’amezi 4. Kuva icyo gihe uyu mugabo yarahungabanye cyane ariko agera igihe asa n’uwibagiwe aza gushaka undi mugore witwa Namirembe Eva, hanyuma kuwa 6 uyu mugore nawe ntiyashoboye gukomeza ubuzima bwe n’umugabo we kuko ya ngona yahise imwivugana iramurya.

Umugabo akibimenya yashatse kwiyahura ariko Imana ikinga ukuboko arabyihorera arabyakira, hanyuma bucyeye ku Cyumweru nibwo uyu mugabo yatangaje ko nubwo bizaba imyaka ingahe azashyira yihoreye kuri iyi ingona kuko iminsi yose ntabwo yaryamaga, yarayirariranga kugeza ubwo yageze ku ntego aza kuyibona arayica.

Umugabo nyuma yo kubura abagore 2 bariwe n'ingona yashyize arayica

Aganira n’abanyamakuru, yababwiye ko yababajwe cyane n’uburyo iyi ingona yakomeje kumwicira abagore agaceceka, hanyuma nyuma yo kubura abagore 2 akaza gufata umwanzuro wo kuzayica kubera aturiye hafi yayo.

Ayibona ngo nta muntu n’umwe wamufashije kuyica uretse we wenyine, yakomeje avuga ko afite ibyishimo byinshi kubera yishe iyi ngona. Kugeza ubu uyu mugabo yabaye icyamamare kubera kwica ingona yari yaramuhekuye abagore 2 bose.

Umugabo nyuma yo kubura abagore 2 bariwe n'ingona yashyize arayica

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU