Umugabo yaguye gitumo umugore we Kelsey McCarter ubwo yari arimo gusambana n’umwana w’imyaka 14 y’amavuko,  umwana uwo mugabo yatozaga mu ikipe y’ikigo cy’amashuli.

Umugabo yaguye gitumo umugore we arimo gusambana n'umwana w'imyaka 14

Uyu mugore witwa Kelsey McCarter w’imyaka 28 y’amavuko, ukomoka muri Amerika  yakoze amahano ashukashuka uyu mwana w’umuhungu babanaga mu nzu amushora mu busambanyi, umunsi umwe umugabo we amufatira mu cyuho mu gihe ngo hari hashize amezi agera kuri atandatu bakorana iki gikorwa cy’ubusambanyi, umugabo niko guhita amushyikiriza polisi.

Justin, umugabo wa McCarter wari umutoza, yazanye uyu mwana w’umuhungu ndetse n’umuvandimwe we kugira ngo babane mu nzu abafashe kuzamura urwego rwabo rw’imikinire ndetse banige neza, nibwo uyu mugore yatangiye kumutegeka ko basambana ku ngufu.

McCarter yasebeje umugabo we wamufashe ari gusambana n’umwana yatozaga
McCarter yasebeje umugabo we wamufashe ari gusambana n’umwana yatozaga

Uyu mwana w’umuhungu ntiyabibwiye Justin, yakomeje gusambana n’uyu mugore gusa umugabo aza kubikeka arabirukana, hashize iminsi arongera arabagarura cyane ko imikino yari igiye gutangira. Uyu mugore yongeye guhatiriza uyu mwana w’umuhungu kumusambanya nibwo uyu mugabo yaguye gitumo umugore we abafata barimo gusambana, niko gushyikiriza umugore we ubutabera.

Urukiko rwavuze ko uyu mugore yakoreye uyu mwana w’umuhungu ibya mfura mbi, amushora mu busambanyi mu gihe kingana n’amezi 6 yose. Umugore yaje kwemera icyaha  maze bituma urukiko rumukatira igifungo cy’imyaka 3 muri gereza.

Umubyeyi w’uyu mwana yasabye ko umuryango wa McCarter umwishyura akayabo ka miliyoni imwe n’ibihumbi 500 kubera ukuntu yangije umwana wabo. McCarter yemeye ibyaha byose ashinjwa birimo 6 bijyanye no gufata ku ngufu byatumye n’umugabo we wari usanzwe ari umutoza w’ikigo yegura ku kazi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU