Mu gihugu cya Australia ubusanzwe ngo haba inzoka z’ibitangaza k’uburyo uzibonye wese agwa mu kantu. Umugabo umwe utuye muri iki gihugu yagize ihungabana rikomeye nyuma yo kubona Inzoka nini yashakaga kwinjira iwe.

Uyu mugabo witwa Robbie Knills ngo yararimo kurya ubuzima, maze yakirizwa inkuru ishimangira uburyo yatewe n’inzoka nini ishaka kwinjira mu nzu yiyubakiye.

Robbie Knills yaguye mu kantu nyuma yo guterwa n'inzoka y'igitangaza
Robbie Knills yaguye mu kantu nyuma yo guterwa n’inzoka y’igitangaza

Nkuko Mr Knills yabibwiye ikinyamakuru cyitwa myGC gisanzwe cyandikira mu gihugu cya Australia, ngo iyi nzoka y’agatangaza yari amaze hafi amezi atandatu yibera mu gisenge cy’inzu ye.

Yagize ati “Iyi nzoka yari imaze hafi amezi atandatu [6] iba mu gisenge cy’Inzu yanjye, Ndibaza ko igihe nyacyo cyo kwiyerekana cyari kigeze.”

Ifoto y’iyi nzoka yakwirakwijwe ku rubuga rwa Reddit aho bayanditseho amagambo(Caption) agira ati “Iyi niyo mpamvu tugomba guhorana ibirahure ku madirishya yose mu gihugu cya Australia, kabone nubwo byaba ku nyubako ya kabiri.”

Iyi nzoka ngo yari imaze hafi amezi 6 iba mu gisenge cy'Inzu ya Knills
Iyi nzoka ngo yari imaze hafi amezi 6 iba mu gisenge cy’Inzu ya Knills
Nyuma yo kuyibona, bahiiise bayica kugira ngo itagira uwo irya
Nyuma yo kuyibona, bahiiise bayica kugira ngo itagira uwo irya
Mu gihugu cya Australia hasanzwe habarizwa inyamaswa z'inkazi
Mu gihugu cya Australia hasanzwe habarizwa inyamaswa z’inkazi

Abasanzwe batuye mu gihugu cya Australia batanze ibitekerezo bisekeje aho ahanini bashakaga kwerekana ko guterwa n’inzoka ari ibintu byoroshye cyane, ugereranyije n’inyamaswa zimaze iminsi zibatera.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU