Umugabo witwa Neily ukomoka muri Jamaica yajyanywe mu bitaro igitaraganya nyuma yo kurangara ubwo yari ari kuganira n’umugore baturanye nuko imbwa ye iraza imuruma igitsina.

Umugabo yahuye n'uruva gusenya imbwa imuruma igitsina

Iyi mbwa y’insazi yasanze uyu mugabo ari kuganira na nyirabuja mu gace kitwa Stony Hill muri Jamaica nuko ihita imuruma igitsina cy’uyu mugabo iracyangiza bikomeye byatumye ahita ajyanwa igitaraganya ku bitaro bya Stony Hill Clinic.

Akigera kwa muganga, Neily abaganga batangiye gupfuka igitsina cye ndetse bamuha ubufasha bwibanze, gusa yishimiye ko iyi mbwa itarumye igitsina cye ngo igikureho nkuko yabitangarije ikinyamakuru The Weekend Star.

Yagize ati: “imbwa yansanze aho nari mpagaze ndi kuganira a nyirabuja duturanye ihita yinjiza umunwa wayo mu ruzitiro, induma igitsina gusa ndashima Imana ko itagikuyeho n’uburibwe bwagabanutse.”

Iyi mbwa yari yayogoje abandi bantu mbere y’uko iruma igitsina cy’uyu mugabo gusa bo ntiyabarumye ibitsina byabo nkuko yabigenje kuri uyu.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU