Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru y’umugore utuye ahitwa Eldama wahishe umwana we mu ishyamba kugira ngo atabarogoya agiye kwisambanira n’umumotari bakundana mu ibanga.

Umugore yataye umwana mw'ishyamba agiye kwisambanira

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya Ghafla cyavuze ko uyu mugore atuye ahitwa Eldam Ravina mu mujyi wa Baringo muri Kenya aho yavuye mu rugo mu masaha y’igitondo akajya mu mujyi gusa nyuma akaza guhura n’umusore bahoze bakundana ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto niko kujya gusambanira mu ishyamba .

Mu gihe uyu mugore yafashe uruhinja rwe akarushyira kure yabo kugirango rutaza kubatenguha mu gikorwa cyabo ,undi mugore wahitaga hafi aho yaje gutora uwo mwana ahita amujyana kuri Police .

Abashinzwe umutekano basubiye hafi naho uwo mwana yatoraguwe nibwo baje gusanga nyina yararimo gusambana n’umumotari ,niko kumusubiza umwana we.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU