Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe ifoto ya Save The Date igaragaza umugore yaziritse umugabo nk’uzirika igisambo mu gihe habura igihe gito ngo bakore ubukwe.

Save The Date ubusanzwe ni ifoto ishyirwa hanze n’abakundana bitegura gukora ubukwe.  Iyi foto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye yatangaje abatari bacye,  aho bamwe mu bayibonye bayise ko ari iy’umwaka bitewe n’uburyo irimo agashya katarakorwa n’undi muntu wese, aho umugore yifotoje yaziritse umugabo we amaguru n’amaboko ndetse amukandagiye hejuru nkuri guhana igisambo.

Umugore yaziritse umugabo nk'igisambo mu ifoto ya Save the Date
Umugore yahambiriye umugabo we nk’igisambo mu ifoto ya Save the Date

Ifoto yakurukiwe n’amagambo avuga ngo The Hunt is Over, [guhiga byarangiye], bamwe bemeje ko aba bombi bafite umwihariko wabo bitewe n’uburyo iyi foto bayitegerejeho mbere yuko bayishyira hanze.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU