Umuhanzi Benit Jay Deaux umenyerewe mu njyana ya Hip-Hop, aho yari yarakoze indirimbo nka “Twibyinire”, ndetse n’izindi zitandukanye, ubu yashyize hanze indirimbo nshyashya ye yiswe “Umwamikazi”

Umuhanzi Benit Jay Deaux yasohoye indirimbo y’amateka iryoheye amatwi

Nyuma yuko uyu musore ukomoka mu karere ka Musanze atangiye umuziki, yavuze ko yagiye ahura n’ingorane zitandukanye, ariko akaba avuga ko bitigeze bimubuza gukomeza umuziki kuko ngo awukunda cyane kuva mu bwana bwe.

Benit Jay Deau yatangiye umuziki we ubwo yigaga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza, nyuma akaza gukomereza amashuri ye mu karere ka Gicumbi ahazwi nka College de Rebero, iki gihe akaba yarakoreraga umuziki we mu nzu itunganya umuziki ya Top 5 Sal yakoreraga I Musanze ariko ubu ikaba yarimukiye I Kigali.

Umuhanzi Benit Jay Deaux yasohoye indirimbo y’amateka iryoheye amatwi

Ubwo Benit yigaga mu mwaka 3 w’amashuri yisumbuye nibwo yahise ava mu njyana ya Hip-hop maze atangira gukora injyana ya R&B kugeza na n’ubu akaba ariyo akora.

Mu kiganiro Benit Jay Deaux yagiranye na Touchrwanda.com yavuze ko yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshyashya yatangiye gukundwa n’abantu benshi yitwa “ Mwamikazi’ ikaba yarakozwe na producer “First Boy” usanzwe ukorera Rider Man ndetse akaba yaranakoze muri studio ya Rider Man yitwaga Ibisumizi Record.

Benit Jay Deaux yavuze ko iyi ndirimbo yayikoreye muri studio ya Stone Island bivugwa ko uyu musore First Boy ariho asigaye akorera nyuma yo kuva mu Bisumizi.

Kanda hano wumve indirimbo

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU